RFL
Kigali

Riderman inyuma ya Bulldogg muri Primus Guma Guma Super Star ya 5

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/07/2015 18:46
7


Iminsi ishyira umusozo w’irushanwa rya PGGSS5, irabarirwa ku ntoki aho buri muhanzi wese ubu asa n’uwamaze gukoresha imbaraga ze zose dore ko hasigaye igitaramo kimwe gusa, ibisigaye byose bikaba biri mu maboko y’abafana n’akanama nkemurampaka kakurikiranye buri muhanzi.



Akurikije uko yagiye abona imikorere y’abahanzi batandukanye ku rubyiniro ndetse n’uko asanzwe abona injyana ya Hip Hop, umuhanzi Riderman wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya 3 yatangaje ko ashyigikiye mugenzi we Bulldogg ndetse ko akurikije uko yakoze abona ari we aha amahirwe.

Riderman

Riderman amaze iminsi agaragaza ko ari mu ruhande rw'umuraperi mugenzi we Bull Dogg

Aganira n'inyarwanda.com, Rideman yagize ati “Uburyo ibitaramo byagiye bitegurwa uburyo byakorewe ahantu henshi bikagera ku banyarwanda kuko hari aho bitageraga mbere  Ikindi ni uburyo ibitaramo byagiye bigenda, ibyo nabashije gukurikirana ubona ko umuziki nyarwanda wagiye ufata indi ntera, so ni ikintu gishimishije cyane. Njyewe igihe cyose nshyigikira Hip Hop. Ukurikije ibyo Bulldogg yagiye akora ukareba cyane cyane muri izi concerts(ibitaramo) za nyuma, aho ureba i Rubavu yarakubise, i Nyamirambo yarakubise, mbese ahantu hose ubona ko yagiye yitwara neza. Nk’umuhanzi wa Hip Hop rero kugeza ubu ngubu ndi inyuma ya Hip Hop.”

Riderman washyize iki gikombe mu maboko ya Jay Polly umwaka ushize arifuza ko cyakongera gutaha muri Tough Gangs

King James we ahamya ko iri rushanwa atigeze arikurikiranira hafi ko ndetse we abona ko abahanzi bose bafite amahirwe angina yo kwegukana iri rushanwa.

King James yagize ati “Ntabwo nayikurikiranye cyane ariko ndumva yaragenze neza nk’uko bisanzwe, bimaze kugaragara ko igenda neza koko haba harimo abahanzi batoranyijwe n’abanyamakuru nk’abahanzi bakunzwe, rero ntekereza ko ibintu birikugenda neza. Njye bose mbaha amahirwe kuko urumva ko n’ubundi ntawagiyemo bitunguranye ndumva rero njye bose nabaha amahirwe yabo, igisigaye gusa nuko abafana bagomba gutora umuhanzi bashyigikiye n’uko na we aba yaritwaye nyine.”

King James asanga abahanzi bose barakoresheje imbaraga zabo zose bityo akabaha amahirwe angana

Kugeza ubu Jay Polly ntaragira icyo abitangazaho nk’umuhanzi uheruka kwegukana iri rushanwa mu gihe Tom Close wababimburiye bose yahamije ko abona Knowless ariwe uri ku isonga ry’abandi hanyuma agakurikirwa na basaza be b’indatwa, Dream Boys.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaka8 years ago
    Igikombe koko niba bareba umuhanzi ukunzwe na abafana bitabiriye guma guma kuyireba kandi unazi kuririmba live bayihe umusaza bulldog naho niba bareba umuhanzi uririmba indirimbo za kera cyane (zashaje)bagihe rafiki na senderi ariko ni gute umuntu bamushyira muri guma guma super star ya 5 muri 2015 akaririmba indirimbo yakera nkiyo muri 2010 cyangwa mbere yaho baba mushyiriyemo iki ko bigara gaza ko nyuma yaho atigeze akora ndavuga Rafiki mu gikose na senderi muri twaribohoye ,bajya gusenga bafite jealous. kabisa PGGSS izahindure amategeko abahanzi bazajye baririmba indimbo bakoze mu mwaka ushize. naho nibashaka umuhanzi utazi kuririmba ariko ufite abana akaba azi kubabwira ati amaboko heju and turirimbe bazagihe knowless naho uzi kubyina gakondo bazagihe Sentore naho nibashak abamaze kwitabira guma guma kenshi bazagihe dream boys naho uzi kwirya afite ijwi ryiza bazagihe bruce melody, abazi kubyina bazagihe active kabisa bzanyuze ibintu mumucyo bagihe bull dog koko yerekanye ko byose ko abishoboye urebye ibyo yakoze Nyamirambo na Rubavu birahagije ahubwo bulldog ni jay w'u Rwanda
  • mama8 years ago
    melodie ni we uzagitwara tu
  • Emma8 years ago
    Ndikumwe na Tom Close igikombe nicya Knowless kabiisa
  • Kalisa8 years ago
    Hahahhahahqhaha!!!!!! Ariko ntimugakabye ngo mushyuhaguzwe?!!!! Niko uyumuhungu akakanya murabona ariwo gutwara guma guma??? Yakoziki??? Kwirwa aririmba Ibitutsi gusa??? Ninde wababwiyeko se umuntu utwara guma guma areberwa Nyamirambo??? Tuza nawe wayitwaye ntankuru, ugende wirongorere umugore wawe.
  • Nganga8 years ago
    Cyo??? Wabanjukamara nurwuriho rider man we? Ko na hasina atakoroheye??? Ninde wakubwiyeko se iyumuntu yakubise Nyamirambo na Gisenyi ahita Atwara Guma guma??? Ntasoni??? Kowumva senyine wakurikiye ebyiri gusa, muri 17 zose bakoze uzi yarakozate? Wubwe yarivugiye ngoarabona akurikije uko yakoze yaba uwa gatatu cyangwa uwa kane none wowe ngo bamuhigihembo? Tuzumutore naho ibyimyanya byo rwose urahubutse. Urarutwa na King james
  • Aimedo8 years ago
    Bagihe Apotre Gitwaza.
  • 8 years ago
    kbsa bluce melodie deserves it





Inyarwanda BACKGROUND