RFL
Kigali

Rafiki umwami wa 'Coga Style' yanyuze abasohokeye Ambassador’s Park -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2018 17:56
0


Umunyamuziki akaba n’umwami wa Coga Style, Mazimpaka Rafiki yakoreye igitaramo gikomeye muri Ambassador’s Park ku wa Gatanu w’iki cyumweru gishize aho abahasohoye banyuzwe n’umuziki w’uyu mugabo wakomeje kugaragaza ubuhangange mu muziki amazemo imyaka irenga icumi.



Rafiki umwami wa Coga Style, yisangije amateka yo kuba ari umuhanzi wakunzwe mu myaka yo ha mbere ubwo muzika nyarwanda yatangiraga kugera ku isoko muri 2009 na n'ubu aracyakora muzika. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Gikomondo’,  'Bwongoza 4' yahuriyemo na Jay Polly na Clovis, 'Ramba ramba', ‘Irona’ yitiriye mixtape n’izindi nyinshi zatumye agifite ikuzo ry’umwami wa Coga Style.

rafiki

Rafiki yasanganiwe n'inshuti

Iki gitaramo Rafiki yaririmbyemo cyiswe WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko. Uretse gususurutswa n’abanyamuziki batandukanye, Ambassador’s Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash.

UKO BYARI BYIFASHE:

barahagurutse

yanyuze

Rafiki yabyinishije benshi

baremeyeumwami

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND