RFL
Kigali

Producer wo mu Rwanda wakoreye indirimbo umuhanzi w’icyamamare Davido yishimiye iyo ntambwe yateye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/12/2017 11:10
4


Ubuhanga bw’abanyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko ruri kugenda rurushaho gutera imbere aho mu minsi ishize umusore uzwi nka producer Young P ukorera mu karere ka Rubavu aherutse gukora beat yakoreshejwe n’umuhanzi w’icyamamare Davido.



Mu gushaka kumenya imvo n’imvano by’aya mahirwe Young P afata nk’adasanzwe, Inyarwanda.com yaganiriye nawe tumubaza uko byagenze. Yagize ati: “Byatangiye njye menyana n'uriya mu producer witwa Mr Kamera ukorera muri studio yitwa Made Men Music ya Tekno. Ubwo yari yumvishe ama beat yanjye kuri online store yanjye kuko njye ncuruza ama beat online, ambwira ko dufite gukorana ko byambera byiza kuko afite ama connection n'aba stars kandi ko beats zanjye ajya yumva bazikunda ubwo yabaga ari kuzibaplayinga (kuzibumvisha)…Kamera akibimbwira ko ari kumurecordinga (kumufata amajwi) sinabyiyumvishije ariko kuko nziko bose akorana nabo cyane tena numvise ko bizanashoboka ariko ntabyizeye neza.”

YOUNG P

Producer Young P yashimishijwe no gukora beat yaririmbwemo n'icyamamare Davido

Nyuma yo kumva uko byagenze twifuje kumenya uko yabyakiriye ndetse n’inyungu yabikuyemo. Young P yasubije ati “Indirimbo ikimara gusohoka numvise binshimishije cyane numva ndi proud cyane kuko numvaga ari ikintu kigiye kumvana ku rwego rumwe kikanshyira kurundi rwego for real…Kuri iriya project rero ntabwo nakubwira ngo ni aya n’aya bampaye kuko bariya bari professional, amafaranga y’indirimbo aza buri kwezi avuye kuri ariya ma apps bagurishirizaho indirimbo za iTunes za spotify n’izindi kandi kuri bariya buri muntu ufite uruhare ku ndirimbo aba afite ama percentage agenerwa bitewe na income yinjiye muri uko kwezi kuri iyo ndirimbo ubwo rero sinakubwira ngo ni aya kuko aza ku kwezi kandi for a long time. Agreements dufitanye ni 11% nzajya mpabwa nka beatmaker.”

Nyuma y’iyo ndirimbo ‘Cover Me’ umuhanzi Davido yakoranye na Ellyman, hari abandi bahanzi b’ibyamamare benshi bo muri Nigeria batangiye gusaba Young P ko yabakorera Beat ariko mu Rwanda nta n’umwe uramuguraho beat kuko avuga ko amafaranga yishyuza kuri beat imwe, abo mu Rwanda batapfa kuyatanga kuri beat gusa kuko ayigurisha amadoralli ya Amerika 150 bikaba bingana n’amanyarwanda 129,186 arenga kuri beat imwe gusa.

YOUNG P

Indirimbo 'Cover Me' ya Davido na Ellyman yakozwe n'umunyarwanda Young P

Tumubajije bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bo hanze bamaze kumusaba gukorana nawe Young P yasubije ko hari abo batangiye ibiganiro; Yagize ati: “Abandi bahanzi harimo Brackets indirimbo narayirangije ariko bo ntibarayisohora kubwa schedule yabo bafite nirangira nayo nzayisharinga n'abantu muyibone. Hari n'indi ngiye gutangira y’undi muhanzi utaramenyekana cyane witwa Lil Kesh…Nayo nzayikorana na Mr Kamera ubu twatangiye ibiganiro…”

Kanda Hano wumve indirimbo 'Cover Me' ya Davido na Ellyman yakozwe na Young P







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone6 years ago
    Courage man! Nugira ibyiza tuzakomeza tuze
  • Barbra 6 years ago
    congratulations man. du courage!
  • 6 years ago
    Ahahahahaha, nagerageze
  • shyaka6 years ago
    ewana njye uwo muhungu kuko nkurikirana ibikorwa bye hafi numva nindirimbo akorera aba undergroup numva abizi cyane kuburyo kuba yara koreye davido beat bitantangaje cyane...@YANGP congz kbsa





Inyarwanda BACKGROUND