RFL
Kigali

Producer Aaron Nitunga yerekeje mu Buhinde aho agiye kwivuriza, amafaranga ntaragwira kwitanga birakomeje-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/02/2018 8:41
1


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com twababwiye inkuru y'uko Aaron Nitunga umwe mu bagabo bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda, yari arembeye mu Rwanda. Kuri ubu yamaze kwerekeza mu Buhinde aho agiye kwivuza indwara yari amaranye imyaka irenga 20 arwaye yarabuze iyo ariyo kandi idakira.



Icyakora kimwe mu byatumye uyu mugabo atinda kujya kwivuza ni uko byasabaga amafaranga atari make cyane ko arenga 25 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyamuziki ba hano mu Rwanda bari biyemeje kuyaterateranya kugeza abonetse uyu mugabo akajya kwivuza.

Kuva batangira guterateranya amafaranga yo kuvuza uyu mugabo ntabwo yigeze yuzura dore ko yarinze ajya mu Buhinde ataruzura ariko abateguye iki gikorwa bafata icyemezo cyo kumureka ngo agende abe yisuzumisha anivuza bityo amafaranga abe akomeje gukusanywa azagende amwunganira aho kugira ngo agende yararembye cyane.

Ubwo yahagurukaga mu Rwanda Aaron Nitunga yabwiye Inyarwanda.com ko yashimishijwe n’urukundo yeretswe n’abahanzi. Uru rukundo yeretswe n'abantu rwamwongeye imbaraga kandi yizeye ko Imana izabijyamo bigakunda. Uyu mugabo yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 yerekeza i Bangalore mu Buhinde mu bitaro bya Colombia Hospital aho agiye kwivuriza.

Tonzi umwe mu bateguye iki gikorwa wari wanaherekeje Aaron Nitunga ku kibuga cy’indege i Kanombe yabwiye Inyarwanda.com ko bafashe icyemezo cyo kumwohereza ngo abe avuzwa nabo basigare bakusanya amafaranga kugira ngo yuzure akenewe na cyane ko kuri ubu uyu mugabo yahagurukanye mu Rwanda amadolari 7200 mu gihe hari hakenewe 30000.

Nk'uko byari binameze mbere uburyo bwashyizweho bwo kwitanga inkunga yo kumuvuza, ni uburyo bworohereza abafite umutima wo gufasha haba mu Rwanda n’abari hanze. Ku b’imbere mu gihugu hashyizweho nimero ya Mobile Money yanditse kuri Dusabimana Isaie (0780682366) wamurwaje igihe kirekire ndetse na konti ziri muri Access Bank ari zo (7002410104673301RWF) na (7002410204673302USD), ku baba hanze bakoresha uburyo bwa ’Wire Transfer’ bifashisha Swift Code: BKORRWRW.

aaron nitungaaaron nitungaAaron Nitunga ubanza iburyo (wambaye ikote ry'umukara) na Isaie umuherekeje mu Buhinde kwivuzaaaron nitungaAaron Nitunga asezera ku nshuti zari zamuherekeje zirimo n'abahanziaaron nitungaBabanje kuganiraho gato ku buryo wabonaga icyizere cyagarutse mu maso y'abantuaaron nitungaAbaherekeje Aaron Nitunga bafashe agafoto k'urwibutso

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana imfashe





Inyarwanda BACKGROUND