RFL
Kigali

Princess Priscillah yagize icyo avuga ku nkuru y'uko yaba abana na Lick Lick mu nzu imwe muri USA

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2017 8:33
12


Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2017 inkuru zasakaye ku mbuga zinyuranye hano mu Rwanda zavugaga ibijyanye nuko Lick Lick yaba yaramaze gusimbuza Oda Paccy babyaranye undi muhanzikazi kuri ubu akaba yibanira na Priscillah mu nzu imwe muri USA aho bose baba, uyu mukobwa bivugwa ko abana na Lick Lick yagize icyo avuga kuri izi nkuru.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wavugishije Princess Priscillah yatangiye amubaza icyo atekereza ku nkuru zari zakwirakwiriye hano mu Rwanda, uyu muhanzikazi ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu bahanzikazi u Rwanda rufite yabwiye umunyamakuru ko ari mu ishuri bitamworoheye kuvuga byinshi gusa bike yatangaje humvikanagamo ubukana mu mvugo.

lickLick Lick uvugwa kuba mu rukundo na Princess Priscillah

Princess Priscillah yagize ati” Comment (igitekerezo) ntaho itaniye nizo nkora iyo inkuru nk'izi zisohotse zidafite ahantu na hato zishingiye zidafite icyo zimariye abasomyi z'ibinyoma gusa.” Aya magambo yumvikanagamo uburakari yasobanuraga uburyo Priscillah yafashe iyi nkuru we anita ikinyoma ndetse anagaragaza ko iyi nkuru nta hantu na hamwe ishingiye.

Umunyamakuru yifuje kumenya byibuza niba Priscillah aba mu mujyi umwe na Lick Lick maze mu magambo ye arabihakana ati “Nta nubwo dutuye mu mujyi umwe.” Aya makuru yavugaga ko ari umuntu w’inshuti yabo wayatanze, byatumye umunyamakuru yibaza niba bataba mu mujyi umwe aho uyu muntu yaba yarakuye amakuru bitari ukubonana abantu bari kumwe gusa cyane ko bishoboka ko banahura bari mu kazi kabo ka buri munsi ka muzika, ariko na none bikaba byakwibazwaho bibaye ari ukubabonana buri munsi kandi bataba mu mujyi umwe.

priscillah

Priscillah yamaganiye kure iby'aya makuru abyita inkuru zidafite aho zishingiye

Inyarwanda.com yabajije Princess Priscillah niba ashobora kuvuguruza izi nkuru zamwanditsweho maze uyu mukobwa yongera kugaragaza uburakari agira ati” Kubivuguruza ni ukubiha agaciro wabireka, ntacyo bivuze.” Ibi byose bigaragaza agahinda n’uburakari uyu mukobwa yari afite nyuma yo kubona inkuru nk'iyi zamwanditsweho.

Tubibutse ko amakuru y’umubano udasanzwe wa Lick Lick na Priscilla yakubutse ku kinyamakuru kimwe cyandikirwa hano mu Rwanda aho amakuru cyatangajwe ngo yatanzwe n'inshuti ya hafi y'aba bombi, akaba ahamya ko ubwo Princess Priscillah yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 agiye kwiga, nawe yatangiye gukora umuziki abifashijwemo na Lick Lick watunganyije indirimbo ze cyo kimwe nkuko yafashaga abandi bahanzi barimo ba banyarwanda barimo Meddy, The Ben, K8, Alpha n’abandi ariko buhoro buhoro ibyari akazi bikaza kuvamo urukundo rukomeye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas7 years ago
    Uyu mukobwa najyaga mutinya nziko yiyemera naho uriya mu type aramurya puuu!!!nanjye azaze iwanjye uriya ntacyo andusha puuuuu!!!
  • Kubita7 years ago
    Uyu mujyama ko yaba akibita damage iryoshye ra !
  • Westcoastvibes7 years ago
    who cares y'all FakeNews
  • uko mbibona7 years ago
    Ariko mwagiye mubanza mugatohoza neza mbere yo kwandika inkuru musebya umuntu. Ibi birushaho kugumisha itangazamakuru ryacu hasi. So sad.
  • JP7 years ago
    mwende kabisa!!!paccy yabaye ikirya abarezi.
  • Omar7 years ago
    Inyarwanda ndabakunze kutujyezaho inkuru ifite aho ishingiye murakoze
  • lick7 years ago
    ahubwo x woe ubwo ubyuvuga ngo nugusebanya uracyeka niyo byaba ari byo yari kubyemera gs icyo nezera cyo ntakabura imvano naho bundi rero ntusebye itangazamakuru kuko nibi kubisoma niryo mukomerezaho@inyarwanda
  • kIT 7 years ago
    hehe ahubwo uwo mujinya agize biragaragara ko aribyo ahubwo ntashaka ko bimenyekana!Ayo makuru hari abayazi ndetse neza ahubwo bari barayagize ibanga!kubana ko barabana
  • 7 years ago
    Usibye ko it is nobody's business what they do in there spare time. Kumubaza ngo ubana na lick lick ni ikibazo kiri very intimate cyane utakagombye kubaza umuntu kuko ntaho bitaniye no Kumubaza niba baryamana. So ndabyumva rwose impamvu yarakayr kuko izi ni private life zabandi mwivangamo
  • twizere7 years ago
    Nibyo barabana turaturanye
  • 7 years ago
    Hhhh
  • DADA7 years ago
    yew Prisilla warihenze kabsa uwo mu type ntimuberanye namba iyo wikundanira na king james cg medy uwo puuu nta kigenda akwiranye na passy naho wowe uramurenze pe .ntukisondeke





Inyarwanda BACKGROUND