RFL
Kigali

Princess Priscillah utangaza ko akumbuye u Rwanda yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Biremewe’- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2017 11:44
1


Nyuma y'amezi abiri yari ashize Princess Priscillah ashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Biremewe’ magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho yayo mu rwego rwo gusangira n’abakunzi be iminsi mikuru bafite igihangano cye gishya.



Priscillah yatangaje ko akumbuye mu Rwanda. Ibi Princess Priscillah yabibwiye Inyarwanda.com ubwo yari abajijwe niba adakumbuye kuba yagaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri ine amaze agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yerekeje muri 2013. Aha yagize ati”Ka ndangize amasomo yanjye cyangwa ngire ibyo nshyira ku ruhande ariko na none hari n'ibindi bikorwa byiganjemo ibya muzika ngomba kubanza gushyira ku ruhande nkabona kuza mu Rwanda.”

Priscillah

Princess Priscillah

Princess Priscillah yatangaje ko kubwe yumva yaza mu Rwanda akanahakorera ibitaramo binyuranye ariko anabwira Inyarwanda.com ko nawe ubwe yumva akumbuye u Rwanda. Usibye kuba akumbuye kuza mu Rwanda, Princess Priscillah yatangaje ko ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo nk’impano ahaye abakunzi be muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Usibye iyi ndirimbo ariko Princess Priscillah aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko agiye kongera imbaraga n’umuvuduko mu gukurikiranya ibihangano cyane ko ibyatumaga ashyira umwanya munini hagati y’indirimbo n’indi ubu biri kugenda birangira kuri ubu ngo mu gihe kitarambiranye araba yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yindi. Twibukiranye ko amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe akanatungwanywa na Lick Lick uyu akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'BIREMEWE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Courage mukobwa wanjye ukosora Knowles nkakwemera ntanaho muhuriye ntiyanafungura udushumi twinkweto zawe





Inyarwanda BACKGROUND