Umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n’umu Dj uzwi nka Phil Peter, avuga ko n’ubwo hari imbogamizi ikomeye mu bahanzi nyarwanda batifuza iterambere ry’ababandikira indirimbo, we ubu akataje mu kubyaza umusaruro impano afite ndetse amaze igihe kirekire akora mu ibanga rikomeye.
Bimaze kuba umuco mu bahanzi nyarwanda ko uwandikiwe indirimbo agerageza ibishoboka byose ngo bitamenyekana, ndetse bamwe muri bo bakajya banatangaza mu bitangazamakuru aho bakomoye igitekerezo cy’iyo ndirimbo nyamara mu by’ukuri hari benshi bazi kuririmba ariko batazi kwiyandikira. Phil Peter umenyerewe nk’umunyamakuru wa Isango Star, ni umwe mu bamaze igihe bandikira abahanzi nyarwanda ariko babikora mu ibanga kuko abahanzi baba batifuza ko byamenyekana.
Phil Peter asanzwe ari umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n'umu Dj
Indirimbo nyarwanda zakanyujijeho mu minsi yashize nka Nziriki ya Edouce, Nyorohereza ya Just Family afatanyije na Jay Polly, Rimwe gusa ya Just Family n’izindi nyinshi ndetse zakunzwe cyane mu Rwanda, uyu musore Phil Peter niwe wazanditse, ariko inyinshi muri zo yanga kuzitangaza kuko abahanzi yazandikiye baba batabyifuza, ariko nawe akabona ko ibi bidindiza impano z’abashoboye kwandikira abahanzi indirimbo.
Aha Phil Peter yakiraga ibihembo nk'umunyamakuru witwaye neza muri 2014
Mu ndirimbo za vuba Phil Peter yanditse n’abo yazandikiye bakaba batagira ipfunwe ryo kubivuga, harimo nka Fatiraho ya Nasson ndetse n’indirimbo nshya ya Edouce yitwa My Love, iyi ikaba ari nayo ndirimbo Phil Peter aheruka kwandika, gusa Edouce ni umwe mu bahanzi bacye bemerera Phil Peter kujya avuga ko yabandikiye indirimbo.
Edouce mu kiganiro twagiranye ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yavuze ko ashimira cyane Phil Peter kuba yaramwandikiye indirimbo iryoshye; agasaba n’abandi bahanzi kudaterwa ipfunwe no kuvuga ababafashije mubihangano byabo kuko ari nabyo byerekana ko ari abanyamwuga.
TANGA IGITECYEREZO