RFL
Kigali

Phil Peter arakataje mu kwandikira abahanzi nyarwanda indirimbo n’ubwo abenshi babigira ibanga rikomeye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/11/2015 18:19
6


Umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n’umu Dj uzwi nka Phil Peter, avuga ko n’ubwo hari imbogamizi ikomeye mu bahanzi nyarwanda batifuza iterambere ry’ababandikira indirimbo, we ubu akataje mu kubyaza umusaruro impano afite ndetse amaze igihe kirekire akora mu ibanga rikomeye.



Bimaze kuba umuco mu bahanzi nyarwanda ko uwandikiwe indirimbo agerageza ibishoboka byose ngo bitamenyekana, ndetse bamwe muri bo bakajya banatangaza mu bitangazamakuru aho bakomoye igitekerezo cy’iyo ndirimbo nyamara mu by’ukuri hari benshi bazi kuririmba ariko batazi kwiyandikira. Phil Peter umenyerewe nk’umunyamakuru wa Isango Star, ni umwe mu bamaze igihe bandikira abahanzi nyarwanda ariko babikora mu ibanga kuko abahanzi baba batifuza ko byamenyekana.

Phil Peter asanzwe ari umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n'umu Dj

Phil Peter asanzwe ari umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n'umu Dj

Indirimbo nyarwanda zakanyujijeho mu minsi yashize nka Nziriki ya Edouce, Nyorohereza ya Just Family afatanyije na Jay Polly, Rimwe gusa ya Just Family n’izindi nyinshi ndetse zakunzwe cyane mu Rwanda, uyu musore Phil Peter niwe wazanditse, ariko inyinshi muri zo yanga kuzitangaza kuko abahanzi yazandikiye baba batabyifuza, ariko nawe akabona ko ibi bidindiza impano z’abashoboye kwandikira abahanzi indirimbo.

Aha Phil Peter yakiraga ibihembo nk'umunyamakuru witwaye neza muri 2014

Aha Phil Peter yakiraga ibihembo nk'umunyamakuru witwaye neza muri 2014

Mu ndirimbo za vuba Phil Peter yanditse n’abo yazandikiye bakaba batagira ipfunwe ryo kubivuga, harimo nka Fatiraho ya Nasson ndetse n’indirimbo nshya ya Edouce yitwa My Love, iyi ikaba ari nayo ndirimbo Phil Peter aheruka kwandika, gusa Edouce ni umwe mu bahanzi bacye bemerera Phil Peter kujya avuga ko yabandikiye indirimbo.

edouce

Edouce mu kiganiro twagiranye ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yavuze ko ashimira cyane Phil Peter kuba yaramwandikiye indirimbo iryoshye; agasaba n’abandi bahanzi kudaterwa ipfunwe no kuvuga ababafashije mubihangano byabo kuko ari nabyo byerekana ko ari abanyamwuga.

 KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MY LOVE"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Keep it up Peter
  • Va8 years ago
    Niba abandikira biturebahiki
  • Bounayah otto8 years ago
    bajy baziyandikira ariko ntiby ajy abafasha mubatazi kwiyandikira indirimbo
  • icyamamare8 years ago
    Peter ndamwemera kbsa ! nanjyewe uzanyandikire nibere icyamamare da !!!
  • KAY8 years ago
    Erega ku kwandikira, ntibivuga ngo ntuba ubizi, sometimes you need other ideas to make a good song, tho hari abatabizi burundu, ariko i wld prefer ko iyo wifitiye akantu ishura bakwandikire then sing! ntumwandisi atere imbere!! #phil P legoo!!!
  • uwizeyimana jivenal8 years ago
    turipfuzako abahanzi ko basohoye indirimbo ko bohita bazishira kumbuga zose tukazibona bitagoranye wpdam.com turazishaka tukazibura .nkizakamariza nubwo ari iza karahanyuzwe turazikunda murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND