RFL
Kigali

PGGSS5 - Uko byari byifashe mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star i Muhanga(AMAFOTO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/05/2015 14:19
11


Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015, abafana ba Primus Guma Guma Super Star bo mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zaho nibo bataramanye n’abahanzi 10 barimo bahatanira iri rushanwa.



Nk’ibisanzwe mbere y’uko abahanzi batangira gutaramira abakunzi b’ibihangano byabo, abafana babanje kwizihirwa basusurutswa n’umuziki wa Dj Bissosso wafatanyaga na Mc Anitha wayoboye iki gitaramo wenyine bwa mbere kuri iyi nshuro iri rushanwa rya PGGSS5 ryatangira.

Mc Anitha

Mc Anitha arasusurutsa abafana i Muhanga

Mc Anitha

Anitha uyu munsi yari wenyine kuri stage

Ikipe y'akanama nkemurampaka nayo yakomeje imirimo yayo nk'ibisanzwe yari igizwe n'abagabo babiri, Aimable Twahirwa na Mc Lion Imanzi hamwe n'umuhanzikazi Uwitonze Clementine(Tonzi), bakurikiraga uburyo buri muhanzi yitwara bakamuha amanota amukwiriye.

pggss5

Abakempurampaka bicaye mu myanya yabo biteguye akazi

Knowless

Knowless niwe muhanzi wabanjirije bagenzi be. Uyu mukobwa akaba yari ashyigikiwe cyane n'abafana be ba hano i Muhanga yaririmbaga bamwikiriza, bafatanya, byatumye iki gitaramo gitangirana ubushyuhe. Mu ndirimbo ze nka Baramushaka, Sweet mutima, n'izindi akaba yashimishije mu buryo bugaragara abafana be.

knwless

Knowless

Imyambarire ya Knowless(style) muri iri rushanwa ikomeje gutandukana cyane n'imyambarire ye yo muri PGGSS III yaherukagamo

pggss5

Abafana ba Knowless barabyina Sweet mutima

Nyuma ya Knowless, abasore babiri bagize itsinda rya TNP, Passy n'umuraperi Tracy nibo bahise bakurikiraho. Aba basore mu kubahamagara iteka Anitha yemeza ko aribo basore baberwa cyane muri iri rushanwa bituma abafana baba bifuza kubabona dore ko ari ku nshuro yabo ya mbere bagaragara muri iri rushanwa.

TNP

Passy na Tracy i Muhanga

TNP

Passy

Tracy

Tracy

Itsinda rya Active niryo ryakurikiyeho. Aba basore babifashijwemo n'imibyinire yabo y'umwihariko bakaba bagize perfomance nziza cyane i Muhanga yishimiwe mu buryo bukomeye n'abafana babo.

ACTIVE

Active

Tizzo

Tizzo imbere y'abafana

ACTIVE

Olivis na Dereck mu ndirimbo Lift

TNP

ACTIVE

Active bitwaye neza imbere y'abafana babo i Muhanga

Senderi umugabo w'udukoryo twinshi niwe wakurikiyeho kuri stage, aho uyu mugabo yasesekaye muri uyu mujyi yambaye nk'ababutsi ariko igihe cyo kujya kuri stage kigeze azamuka yambaye imyenda y'ikipe ya Rayon Sport na ballon.

Senderi

Ni gutya yatungutse kuri stage

senderi

senderi

Yaje gutera uyu mupira mu bafana muri ubu buryo

senderi

Senderi imbere y'abafana be

senderi

senderi

Senderi yajyanaga n'abafana i Muhanga mu ndirimbo ze nka Jalousie, AbaRayon,...

Bull Dogg, umuraperi uhagarariye itsinda rya Tuff Gangs ryazanye style nshya y'injyana ya hip hop Old skul, niwe ukurikiyeho. Nk'ibisanzwe Bull Dogg aherekejwe na Kharfan

Bull

Bull Dogg i Muhanga

bull

Abafana barabyina hip hop ya Bull Dogg

Bull

Bamushyize mu bitugu arakurikira igitaramo neza

Bull Dogg

BULL

Bull Dogg mu njyana ze, Nk'umusaza, Icyuki,...

Dream boys, itsinda rya TMC na Platini bahatania Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu, nibo bakurikiyeho. Aba basore nabo bakaba banyuze I Muhanga bemye mu ndirimbo zabo nka Mumutashye, Urare aharyana,Tujyane iwacu…babyinishije imbaga y'abafana.

dream boys

Dream boys i Muhanga

tmc

TMC

PLATINI

Platini imbere y'abafana be

Umuraperikazi Paccy niwe wakurikiyeho, uyu mukobwa nawe ataramira neza abafana be b'i Muhanga ku nshuro ye ya mbere muri Primus Guma Guma Super Star ya 5. 

Dream

Abafana barabyinana na Dream boys

Palatini

Platini arabasezeraho abasaba kuguma kubashyigikira

Paccy

Paccy i Muhanga

Paccy

Paccy yinjiye abamanurira imirongo mu ndirimbo ye ya cyera ya hip hop agira ati " Ese nzapfa", nyuma akomereza ku ndirimbo nka Rendez Vous, Umusirimu n'izindi

Paccy

Paccy imbere y'abafana be

Paccy

Bruce Mellody mu ndirimbo ze zikunzwe hirya no hino muri iyi minsi 'Ndakwanga', 'Ntundize', 'Ndumiwe' niwe wakurikiyeho, uyu musore yongere kwigaragaza i Muhanga nk'umuhanzi umaze kwigarurira imbaga y'abafana, aho aririmbana na stade yose.

Bull Dogg

Bruce Melody

Bruce Melody

Abafana barabyina umuziki wa Melody

Bruce Melody

Rafiki Mpazimaka, umwami wa Coga style niwe wakurikiye. Uyu mugabo nawe yashimishije abafana be mu njyana ze zitandukanye ziri mu njyana ya DanceHall nka Bagambe, Gikomando, Bwongoza fo,…

Rafiki

Rafiki i Muhanga

Rafiki

Rafiki

Rafiki imbere y'imbaga y'abafana be

Jules Sentore niwe muhanzi usoje igitaramo cyaberaga mu Muhanga, aho uyu musore yataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Dutaramane, Kora akazi, Angela n'izindi. Sentore yanyujijemo ashimira Massamba waje kumushyigikira muri iki gitaramo.

pggss5

Jules Sentore

Jules Sentore

Ati Kora akazi

Jules Sentore

Jules Sentore imbere y'abafana b'umuziki i Muhanga

Massamba

Massamba yaje yambaye umupira mwiza, uriho ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Massamba

Massamba yazamutse kuri stage asahuza abafana, abaririmbiraho agace gato mu ndirimbo 'Nyeganyega'

pggss5

pggss5

pggss5

Abakobwa beza baba bari tayari gutanga icyo kunywa

pggss5

Primus inzoga ihuza abahanzi n'abafana babo

pggss5

pggss5

Ibihe byiza byo gusabana...

pggss5

Sandra Miraj, Green P na Khizz bari baje kwihera amaso iki gitaramo

Twongere tubibutse ko iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, ari nayo mpamvu aho ibi bitaramo biba byabereye hose iki kinyobwa kiba cyashyizwe kuri poromosiyo. Ni ku bufatanye kandi na EAP(East African Promoters) izobereye mu gutegura ibitaramo n’indi mishinga ijyanye nabyo, ikaba ari nayo itanga ibyuma bya muzika byifashishwa muri ibi bitaramo yaba Semi-live na live.

pggss5

Nk'ibisanzwe nyuma y'igitaramo akanama nkemurampaka gashyikiriza amanota ikigo cya PWC gikora ibarura ry'ibyavuye hirya no hino mu bitaramo byose

Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa rihatanirwa. Ku nshuro ya mbere ryegukanywe n’umuhanzi Tom Close, akurikirwa na King James, Riderman, na Jay Polly uheruka. Ese kuri iyi nshuro wowe ninde uha amahirwe?

Photo/Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dinah 8 years ago
    knowless rwose ukomeje kunkosora tsuuuu gusa udatwaye PGGSS5 nashinga urubanza wallah u deserve peeeee.
  • Mugabo8 years ago
    Paccy ndabona kuri sox yakwica ziriya sox ni iza ruhago kabisa simpanya ko yari kuzijyana kuri stage, kereka niba tashatse kuba umunyadukoryo nka Senderi.
  • hodari 8 years ago
    knowless igikombe nicye ntanpaka arabikweye2tumurinyuma
  • manzi8 years ago
    NGO Knowles azayitwara ndabashinyitse%
  • Doreen 8 years ago
    erega nubundi mwemera mubonye ndahamya ntashidikanya ko Butera knowless azayitwara ubyange ubyemere azayitwara.
  • Frank 8 years ago
    guma guma niya Butera sha ntawundi rwose
  • Kazungu 8 years ago
    hhhhhhhhhhhhhh ariko murirengagiza koko? mubona arinde wundi koko utari Butera knowless kweli? she deserves it peeee.
  • aimee8 years ago
    butera knowless niwe ukwite iyiguma guma pee kuko arakunzwe bigaragara. muhanga ho yaratwitse kbsan birenze
  • Yan8 years ago
    Yego pe Guma Guma ni irushanwa commerciale cyane aliko bemere ko bafitemo aba technicien babiri mu muziki gusa nyuma yibyo tumaze kubona Umwana Jules SENTORE na Bruce Melody.gusa twese tuzi politique ya guma guma icyaricyo ntawabitindaho keretse uwabyirengagiza.
  • cusa8 years ago
    ariko inkoma mashyi za knowless muriyongoza koko agitwara hejuru yikise live se stage se muba mumwoza munnyo
  • cyubahiro eddy prince8 years ago
    nge ndi umufana wa dream boyz nasabagako abafana bayo bakomeza kohereza kugirango tuzakegukane$$%$$ for dream boyz





Inyarwanda BACKGROUND