Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015, abafana ba Primus Guma Guma Super Star bo mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zaho nibo bataramanye n’abahanzi 10 barimo bahatanira iri rushanwa.
Nk’ibisanzwe mbere y’uko abahanzi batangira gutaramira abakunzi b’ibihangano byabo, abafana babanje kwizihirwa basusurutswa n’umuziki wa Dj Bissosso wafatanyaga na Mc Anitha wayoboye iki gitaramo wenyine bwa mbere kuri iyi nshuro iri rushanwa rya PGGSS5 ryatangira.
Mc Anitha arasusurutsa abafana i Muhanga
Anitha uyu munsi yari wenyine kuri stage
Ikipe y'akanama nkemurampaka nayo yakomeje imirimo yayo nk'ibisanzwe yari igizwe n'abagabo babiri, Aimable Twahirwa na Mc Lion Imanzi hamwe n'umuhanzikazi Uwitonze Clementine(Tonzi), bakurikiraga uburyo buri muhanzi yitwara bakamuha amanota amukwiriye.
Abakempurampaka bicaye mu myanya yabo biteguye akazi
Knowless niwe muhanzi wabanjirije bagenzi be. Uyu mukobwa akaba yari ashyigikiwe cyane n'abafana be ba hano i Muhanga yaririmbaga bamwikiriza, bafatanya, byatumye iki gitaramo gitangirana ubushyuhe. Mu ndirimbo ze nka Baramushaka, Sweet mutima, n'izindi akaba yashimishije mu buryo bugaragara abafana be.
Imyambarire ya Knowless(style) muri iri rushanwa ikomeje gutandukana cyane n'imyambarire ye yo muri PGGSS III yaherukagamo
Abafana ba Knowless barabyina Sweet mutima
Nyuma ya Knowless, abasore babiri bagize itsinda rya TNP, Passy n'umuraperi Tracy nibo bahise bakurikiraho. Aba basore mu kubahamagara iteka Anitha yemeza ko aribo basore baberwa cyane muri iri rushanwa bituma abafana baba bifuza kubabona dore ko ari ku nshuro yabo ya mbere bagaragara muri iri rushanwa.
Passy na Tracy i Muhanga
Passy
Tracy
Itsinda rya Active niryo ryakurikiyeho. Aba basore babifashijwemo n'imibyinire yabo y'umwihariko bakaba bagize perfomance nziza cyane i Muhanga yishimiwe mu buryo bukomeye n'abafana babo.
Active
Tizzo imbere y'abafana
Olivis na Dereck mu ndirimbo Lift
Active bitwaye neza imbere y'abafana babo i Muhanga
Senderi umugabo w'udukoryo twinshi niwe wakurikiyeho kuri stage, aho uyu mugabo yasesekaye muri uyu mujyi yambaye nk'ababutsi ariko igihe cyo kujya kuri stage kigeze azamuka yambaye imyenda y'ikipe ya Rayon Sport na ballon.
Ni gutya yatungutse kuri stage
Yaje gutera uyu mupira mu bafana muri ubu buryo
Senderi imbere y'abafana be
Senderi yajyanaga n'abafana i Muhanga mu ndirimbo ze nka Jalousie, AbaRayon,...
Bull Dogg, umuraperi uhagarariye itsinda rya Tuff Gangs ryazanye style nshya y'injyana ya hip hop Old skul, niwe ukurikiyeho. Nk'ibisanzwe Bull Dogg aherekejwe na Kharfan
Bull Dogg i Muhanga
Abafana barabyina hip hop ya Bull Dogg
Bamushyize mu bitugu arakurikira igitaramo neza
Bull Dogg mu njyana ze, Nk'umusaza, Icyuki,...
Dream boys, itsinda rya TMC na Platini bahatania Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu, nibo bakurikiyeho. Aba basore nabo bakaba banyuze I Muhanga bemye mu ndirimbo zabo nka Mumutashye, Urare aharyana,Tujyane iwacu…babyinishije imbaga y'abafana.
Dream boys i Muhanga
TMC
Platini imbere y'abafana be
Umuraperikazi Paccy niwe wakurikiyeho, uyu mukobwa nawe ataramira neza abafana be b'i Muhanga ku nshuro ye ya mbere muri Primus Guma Guma Super Star ya 5.
Abafana barabyinana na Dream boys
Platini arabasezeraho abasaba kuguma kubashyigikira
Paccy i Muhanga
Paccy yinjiye abamanurira imirongo mu ndirimbo ye ya cyera ya hip hop agira ati " Ese nzapfa", nyuma akomereza ku ndirimbo nka Rendez Vous, Umusirimu n'izindi
Paccy imbere y'abafana be
Bruce Mellody mu ndirimbo ze zikunzwe hirya no hino muri iyi minsi 'Ndakwanga', 'Ntundize', 'Ndumiwe' niwe wakurikiyeho, uyu musore yongere kwigaragaza i Muhanga nk'umuhanzi umaze kwigarurira imbaga y'abafana, aho aririmbana na stade yose.
Bruce Melody
Abafana barabyina umuziki wa Melody
Rafiki Mpazimaka, umwami wa Coga style niwe wakurikiye. Uyu mugabo nawe yashimishije abafana be mu njyana ze zitandukanye ziri mu njyana ya DanceHall nka Bagambe, Gikomando, Bwongoza fo,…
Rafiki i Muhanga
Rafiki imbere y'imbaga y'abafana be
Jules Sentore niwe muhanzi usoje igitaramo cyaberaga mu Muhanga, aho uyu musore yataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Dutaramane, Kora akazi, Angela n'izindi. Sentore yanyujijemo ashimira Massamba waje kumushyigikira muri iki gitaramo.
Jules Sentore
Ati Kora akazi
Jules Sentore imbere y'abafana b'umuziki i Muhanga
Massamba yaje yambaye umupira mwiza, uriho ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Massamba yazamutse kuri stage asahuza abafana, abaririmbiraho agace gato mu ndirimbo 'Nyeganyega'
Abakobwa beza baba bari tayari gutanga icyo kunywa
Primus inzoga ihuza abahanzi n'abafana babo
Ibihe byiza byo gusabana...
Sandra Miraj, Green P na Khizz bari baje kwihera amaso iki gitaramo
Twongere tubibutse ko iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, ari nayo mpamvu aho ibi bitaramo biba byabereye hose iki kinyobwa kiba cyashyizwe kuri poromosiyo. Ni ku bufatanye kandi na EAP(East African Promoters) izobereye mu gutegura ibitaramo n’indi mishinga ijyanye nabyo, ikaba ari nayo itanga ibyuma bya muzika byifashishwa muri ibi bitaramo yaba Semi-live na live.
Nk'ibisanzwe nyuma y'igitaramo akanama nkemurampaka gashyikiriza amanota ikigo cya PWC gikora ibarura ry'ibyavuye hirya no hino mu bitaramo byose
Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa rihatanirwa. Ku nshuro ya mbere ryegukanywe n’umuhanzi Tom Close, akurikirwa na King James, Riderman, na Jay Polly uheruka. Ese kuri iyi nshuro wowe ninde uha amahirwe?
Photo/Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO