RFL
Kigali

Paccy ashaka kwereka abanyarwanda ko yabaye undi mushya abakorera ibyo atigeze akora - Video

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:4/09/2015 12:09
6


Umuraperikazi Oda Paccy, arahamya ko ubu yahinduye uburyo bw’imikorere ya muzika ye kuko ashaka gukora ibirenze ibyo yigeze gukora mbere, muzika ye akaba ashaka kuyigeze ku yindi ntera ihabanye cyane n’aho ari kugeza ubu kandi umusaruro arimo kubona mu byo akora ukaba ugaragaza icyizere.



Ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ayiwe”, mu kiganiro na Inyarwanda.com Paccy yashimangiye ko amashusho y’iyi ndirimbo yitondewe bihambaye kandi agakoranwa imbaraga n’ubuhanga, kuburyo nta yindi ndirimbo ye yigeze igera kuri uru rwego, ibi byose bikaba biri muri gahunda nshya yihaye mu kuvugurura muzika ye.

REBA HANO VIDEO NSHYA YA PACCY YITWA "AYIWE":


Paccy ati: “Ubu nshaka kuba Paccy mushya, nshaka gukora ibyo ntigeze nkora muri muzika yanjye kandi ndimo ndabona umusaruro uva mu byo nkora utanga icyizere. Iyi Video narayitondeye kandi nashyizemo imbaraga nyinshi, na Bernard wayikoze yabihaye umwanya uhagije abikora neza, nizera ko izanyura abakunzi banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange”

paccy

Paccy wari mu bahanzi 10 bahataniraga Primus Guma Guma Super Star 5, avuga ko guhera mu mwaka wa 2014 yafashe ingamba zikomeye zijyanye no guteza imbere muzika ye, ubu akaba ashaka kurushaho kugenda yongeramo imbaraga zizatuma mu mwaka utaha azajya muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kandi akazajyamo afite imbaraga zirenze izo asanzwe azwiho.

Amashusho y'indirimbo nshya ya Paccy, ahamya ko atandukanye n'andi yose yagiye akora

Amashusho y'indirimbo nshya ya Paccy, ahamya ko atandukanye n'andi yose yagiye akora

Ashimangira ko agomba guhesha agaciro urukundo abakunzi ba muzika nyarwanda bamugaragarije bamushyigikira mu muziki we, akaba agomba gukora ibishoboka byose ngo abereke ko ashoboye. Kuba umukobwa bari kumwe muri Primus Guma Guma Super Star ari we wabashije kwegukana igikombe, ngo bimwongerera icyizere ko nawe gukora cyane no gushyira umutima ku byo akora byazamugeza kuri iki gikombe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Iyondirimbo ndayikeneye
  • kalisa8 years ago
    paccy arashoboye aduhaye video nziza cyane nakomereze aho tumurinyuma nubwo ba mwibye muri guma guma
  • Gasongo8 years ago
    Passy nubwo ari mubi ariko ndamukunda azi kubyina
  • maximo8 years ago
    courage nkumi yanjye!!!
  • Allo8 years ago
    Ariko Gasongo wabaye ute? Burya nta muntu mubi ubaho Usibye ko nta n'umwiza ubaho
  • Kiki8 years ago
    ariko satani numugome kweli cyose kalisa we, uyumwana nimubi hehe?! kukose atitukuje ngoyihindure ? Paccy urimwiza kandi wicisha bugufi, I love your songs





Inyarwanda BACKGROUND