Murerwa Hakizimana Amani aka P Fla ni umwe mu baraperi bafite izina ryemerwaho ubuhanga, yari amaze iminsi afunze, nyuma yo kurangiza igihano cye, P Fla yatangaje ko Bull Dogg yamubaye hafi kurenza abantu bose umuntu yakeka.
Mu kiganiro yagiranye na Phil Peter, P Fla yatangaje byinshi byerekeye ubuzima yabayeho muri gereza ndetse n’uko ubuzima bwe bwifashe nyuma yo kuva muri gereza. Ubwo P Fla yabazwaga uko amerewe n’ubuzima bwo hanze, yagize ati “Ndishimye cyane ndi kumwe n’abavandimwe, ndi kumwe na Kemosabe yaranyakiriye bihagije, yanambaye hafi mu bintu byose n’ibyo mutamenye, yambaye hafi kurusha abandi bantu bose waba ukeka. Aba antembereza turacyari mu bintu byo ku relaxa mu mutwe”
P Fla akiva muri gereza
P Fla abajijwe umuntu yari akumbuye cyane yavuze ati “Umuntu nari nkumbuye ku isi ya Nyagasani ni umuhungu wanjye Ntwari Ortis. Ni we muntu wa mbere nari nkumbuye ku isi ya Nyagasani rwose” Mu bijyanye n’icyo yari akumbuye mu byo kurya, P Fla yavuze ko nta kintu kidasanzwe kuko ibyinshi yabibonaga. Yagize ati “Aho nari ndi ntabwo hari heza cyane ariko mu bijyanye n’ibyo nta na kimwe nari nkumbuye kuko ntacyo naburaga, umuryango wambaye hafi cyane, mama yambaye hafi na bro Kemosabe (Bull Dogg), bambwira bati nta kintu ugomba kubura, umunsi ku munsi bakangemurira kugira ngo ntahungabana, urumva banzaniraga ibintu bitandukanye bya buri munsi, umwaka warinze urangira ari uko nguko bimeze, mu bijyanye no kurya nta kintu nari nkumbuye kuko nta kintu nigeze mbura.”
P Fla na mama we
Nyuma yo kuva muri gereza, P Fla ngo yishimiye uburyo yasanze i Nyamirambo habaye heza kurushaho. Yavuze kandi ko iby’imishinga y’umuziki ntacyo yahita abitangazaho ako kanya ariko ngo byanze bikunze azakora ibintu byiza. P Fla yari yatawe muri yombi azira ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse si ubwa mbere yari abifungiwe.
TANGA IGITECYEREZO