Uncle Austin umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, uyu mu minsi ishize yagombaga gushyira hanze indirimbo ye nshya icyakora ku bw’amahirwe make ihurirana n’inkuru y’urupfu rw’inshuti ye akaba umunyeshuri biganye Radio Mowzey, byatumye asubika ibyo gushyira hanze indirimbo ye nshya ahubwo akajya gushyingura.
Nyuma yo kuva gushyingura inshuti ye akaba n’umunyeshuri biganye Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Najyayo’ ifite ubutumwa bugaruka ku muntu ukumbuye inshuti ye ariko akaba atamubona bigatuma yifuza ko aramutse agize amahirwe yo kumubona icyo byasaba cyose yagikora ariko akajya kumureba.
Uncle Austin umwe mu bahanzi bakomeye b'injyana ya Afrobeat mu Rwanda
Iyi ndirimbo ‘Najyayo’ Uncle Austin ni indirimbo yakorewe muri Monstar Record na Producer Madebeat uyu akaba amaze kubaka izina mu bakora indirimbo za benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda. Ku bwa Uncle Austin ngo amashusho y’iyi ndirimbo araza kuba yagiye hanze vuba cyane dore ko agiye gutangira kuyafata mu minsi mike iri imbere.
UMVA HANO INDIRIMBO ‘NAJYAYO’ YA UNCLE AUSTIN
TANGA IGITECYEREZO