RFL
Kigali

Nyuma yo kuva gushyingura Mowzey Radio, Uncle Austin yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Najyayo’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2018 11:13
1


Uncle Austin umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, uyu mu minsi ishize yagombaga gushyira hanze indirimbo ye nshya icyakora ku bw’amahirwe make ihurirana n’inkuru y’urupfu rw’inshuti ye akaba umunyeshuri biganye Radio Mowzey, byatumye asubika ibyo gushyira hanze indirimbo ye nshya ahubwo akajya gushyingura.



Nyuma yo kuva gushyingura inshuti ye akaba n’umunyeshuri biganye Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Najyayo’ ifite ubutumwa bugaruka ku muntu ukumbuye inshuti ye ariko akaba atamubona bigatuma yifuza ko aramutse agize amahirwe yo kumubona icyo byasaba cyose yagikora ariko akajya kumureba.

Uncle AustinUncle Austin umwe mu bahanzi bakomeye b'injyana ya Afrobeat mu Rwanda

Iyi ndirimbo ‘Najyayo’ Uncle Austin ni indirimbo yakorewe muri Monstar Record na Producer Madebeat uyu akaba amaze kubaka izina mu bakora indirimbo za benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda. Ku bwa Uncle Austin ngo amashusho y’iyi ndirimbo araza kuba yagiye hanze vuba cyane dore ko agiye gutangira kuyafata mu minsi mike iri imbere.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘NAJYAYO’ YA UNCLE AUSTIN


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    kuva cyera ndi umufana wawe Austin, ariko iyi yo ni sawa cyaneeeeee!





Inyarwanda BACKGROUND