RFL
Kigali

Nyuma yo kubona umugabo we Bebe Cool asomana n'abandi bakobwa, Zuena yasanze akaje gakwiye kwemerwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/12/2014 10:23
3


Nyuma y’uko umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda asomanye mu buryo bwimbitse n’umukobwa bari kumwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye, umugore we Zuena wabarebaga basomana bakaniyongeza yatangaje ko agomba kwemera akaje kuko yashatse umugabo w’icyamamare abizi ko atari ibintu byoroshye.



Icyamamare muri Uganda Bebe Cool mu ntangiro z’uku kwezi yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Everywhere I go”, muri aya mashusho hakaba haragaragayemo agace aba asomana byimbitse n’umukobwa ukomoka muri Afrika y’Epfo, ibi bikaba byarakozwe umugore we Zuena abareba abitegereza cyane ndetse uwari uyoboye amashusho abasaba kenshi kongera bagasomana ngo abashe guhitamo ishusho igaragara neza, bikimara kuba hakaba hari hategerejwe icyo uyu mugore wa Bebe Cool azavuga kubyo yirebeye n’amaso ye.

Uyu mugore wa Bebe Cool yerekanye ko kuba umugabo we yamubona asomana n’abandi bakobwa mu gihe ari mu kazi ka muzika adakwiye kubigiraho ikibazo, gusa nanone yerekanye ko biterwa n’uko nta kundi afite yabigenza kuko gushakana n’ibyamamare ariko bimera, nawe akaba agomba kwihangana akikorera umutwaro wo kubana n’umugabo w’icyamamare.

Uyu mugore Zuena yagize ati: “Nta kibazo nabigiraho nyine byari akazi, nashakanye n’umugabo w’icyamamare nyine nta kundi byagenda ngomba kujya mbyirengera kuko namushatse mbizi ko gushakana n’icyamamare atari ibintu byoroshye”

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PATRICK9 years ago
    iyaba abagore bose bagiraga imyumvire nkiyi kuko ugomba kwihangaira uwomwashakanye
  • Umurungi9 years ago
    Zuena,uri umugore uzi ubwenge!!
  • marthens9 years ago
    babyita Regarder en face de la realite kandi ukuri kuraryana,ikigukira intwali wowe Zuena nuko URYA UKURI AHO KUGIRANGO KUKURYE. COURAGE.





Inyarwanda BACKGROUND