RFL
Kigali

Nyuma yo kubona abajyanama Bull Dogg agiye gukorera igitaramo i Kampala

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2017 18:13
0


Umuhanzi Bull Dogg mu minsi ishize yasinyanye amasezerano n’abajyanama be bashya, uyu muhanzi nyuma y’igihe gito asinye aya masezerano yatangiye kubona inyungu dore ko ubu agiye gutaramira mu gihugu cya Uganda i Kampala mbere gato ko yinjira mu bikorwa bya PGGSS7.



Rwema ushinzwe gukurikirana uyu muhanzi n’inyungu ze yabwiye Inyarwanda.com ko Bull Dogg yatumiwe mu gitaramo cyo gufungura akabyiniro ka Right in Club ko muri Uganda. Iki gitaramo yatumiwemo Bull Dogg azaba ari kumwe n’abahanzi nka Ziza Bafana umuhanzi w’umugande ndetse na Social Mula bazahagurukana i Kigali.

Mu kiganiro twagiranye na Rwema uri mu bari gufasha Bull Dogg yatangaje ko abateguye igitaramo ari bo bifuje ko Bull Dogg yazajyana na Social Mula i Kampala mu gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2017. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amashilingi ya Uganda ibihumbi icumi (10000 USH).

UMVA HANO UMWE MU BAJYANAMA BA BULLDOG ADUTANGARIZA IBIJYANYE N'IGITARAMO KIZABERA MURI KAMPALA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND