RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana na Lil G, Junior Multisystem yatangiye akazi muri studio nshya–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2017 0:00
0


Mu minsi ishize ni bwo havuzwe inkuru z'uko Junior Multisystem yamaze kurangiza amasezerano muri Round Studio (studio ya Lil G) yari akoreyemo imyaka ibiri, kuri ubu uyu musore wamamaye mu gutunganya imiziki yamaze gutangira imirimo mishya mu yindi studio.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru studio ya T Time pro studio nshya Junior Multisystem yimukiyemo yashyize hanze batangaje ko bamaze kugirana amasezerano y’igihe kirekire bakorana. Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko bagiranye amasezerano y’imyaka itatu bazakorana.

junior multisystemjunior multisystemJunior Multisystem yamaze gutangira akazi

Impande zombi gusa ntizigeze zifuza gutangaza umubare w’amafaranga bahaye Junior Multisystem ngo yemere gukorera muri iyi studio ikorera mu karere ka Kicukiro muri Kagarama. Junior Multisystem yaboneyeho guhita atangaza ko yiteguye bikomeye gutangira akazi gashya kandi yizeza abanyarwanda kubaha ibihangano byinshi kandi byiza.

junior multisystemIri niryo tangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze

Nkuko kandi twabitangarijwe na Rodrigue Tuyisenge uhagarariye iyi stidio ngo bahisemo Junior Multisystem kuko bazi neza ko ari umukozi mwiza kandi ufite byinshi yakoze kandi byivugira. Yongeyeho ko biteguye cyane guha abanyarwanda ibihangano byiza kandi bizeye ko bizabanogera bityo ahita atangaza ko imiryango ya T Time Pro ikinguye ku bahanzi bose bifuza kubagana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND