RFL
Kigali

Nyuma yo gusenyuka kwa TNP, umwe mu bari bagize iri tsinda asigaye akora kuri Televiziyo Rwanda–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2018 20:33
0


Muri 2017 nibwo byatangiye kuvugwa ko itsinda rya TNP ryasenyutse nyuma y’ubwumvikanye buke bwabaye hagati yabari bagize iri tsinda nubwo bo babigize ibanga, kuri ubu Paccy umwe mu bari bagize iri tsinda yatangiye gukora kuri Televiziyo Rwanda aho kuri ubu ari gukora ikiganiro kitwa ’90 Degrees’.



Muri iki kiganiro  uyu waoze ari umuhanzi wo mu itsinda rya TNP aba akoresha izina rya Kizito, muri iki kiganiro cy’imyidagaduro kiba kigaruka ku makuru y’imyidagaduro n’ubuzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda. Aha umunyamakuru wa Inyarwanda yifuje kumenya niba koko  iri tsinda bararisenye burundu cyangwa ikindi cyababayeho,icyakora yaba Paccy na Tracy bari  basigaye muri iri tsinda nta numwe ushaka kuvugana n’abanyamakuru kuri iki kibazo ngo akijyemo byimbitse.

paccyPaccy(wambaye ishati y'umukara) mu kiganiro akorera kuri Televiziyo Rwanda

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuzaga kugira ibyo abaza  Paccy kuri iri tsinda yagiye akwepa gahunda bahanye kugeza ubwo atabonetse, nyuma umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaje guhura na Tracy ubwo yamusabaga ko baganira kuri muzika muri rusange uyu muhanzi udashaka kuvuga kukibazo cy’iri tsinda amaguru yayabangiye ingata ahunga aho umusabye ko baganira ari.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko nyuma y’isenyuka rya TNP, Paccy yagerageje gukora wenyine ndetse kuri ubu hakaba hari indirimbo zinyuranye afite mu ma studio, icyakora uwitwa Tracy we ibijyanye na muzika bivugwa ko ari ibintu muri iyi minsi atigeze aha umwanya munini nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga.

paccyPaccy arikumwe na johnson bakorana muri iki kiganiro

Tubibutse ko iri tsinda ryatangiye rigizwe n’abasore batatu; Tracy, Nicola na Paccy nyuma uwitwa Nicola arivamo ajya kwikinira umupira w’amaguru, bagenzi be basigara barwazarwaza aho bagiye bakora n’ibintu bikomeye birimo kwitabira no kugerageza kwitwara neza muri PGGSS bitabiriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND