RFL
Kigali

Nyuma yo gusebya umugore we, Jack B yashyize hanze indirimbo itaka urwo amukunda–Yumve hano

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/09/2016 9:28
17


Mu minsi ishize nibwo Jack B yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yandikaho ko umugore we batandukanye kubera ubusambanyi ndetse n’ubusinzi. Ntibyateye kabiri kuko uyu muhanzi yahise avuga ko ibyo yavuze yasebyaga umugore we ndetse aboneraho kumusaba imbabazi. Kuri ubu Jack B yasohoye indirimbo itaka urwo akunda umugore we.



Indirimbo nshya ‘Nakupenda’ ya Jack B ni yo yiganjemo amagambo yumvikanisha amagambo ataka urukundo uyu muhanzi avuga ko akunda umugore we. Ni indirimbo yakozwe na producer Holly Beatz, ikaba iri mu ndimi ebyiri ikinyarwanda ndetse n’igiswahili aho igaruka ku rukundo uyu muhanzi akunda umugore we Dr Julu Gisele.

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO "NAKUPENDA " YA JACK B

jack b

Jack B n'umugore we Dr Julu Gisele mu minsi ishize umwuka ntiwari mwiza hagati yabo, ariko ubu bamaze kwiyunga ndetse Jack B yamaze gushyira hanze indirimbo irata urwo amukunda

Mu kiganiro kigufi Inyarwanda yagiranye na Jack B twamubajije niba koko iyi ndirimbo ari iyo yaririmbiye urukundo akunda umugore we, maze mu magambo ye agira ati ”Byashoboka nabyo kuko umufasha wanjye ndamukunda, kuba namuririmba nta gitangaza kirimo, gusa siwe gusa naririmbye muri iyi ndirimbo kuko iyi ndirimbo ari indirimbo y’urukundo isanzwe, bityo ntihagire ubyitiranya si umufasha wanjye gusa naririmbiye iyi ndirimbo ahubwo nabandi bakundana bayiyumvamo kuko ni ubutumwa bw'urukundo bwafasha buri wese.”

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO "NAKUPENDA " YA JACK B

KANDA HANO UBASHE KUMVA UNABASHE KWIGA AMAGAMBO AGIZE IYI NDIRIMBO "NAKUPENDA " YA JACK B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • guillaume7 years ago
    ariko se KO yavuzeko arindirimbo isanzwe bihuriyehe nuko yayisoreye umugore gusa courage jack b ninziza cyane kandi komera numuryango wae
  • sandrine7 years ago
    ninziza kabisa courage turagushyigikiye kandi waratwemeje kwa 2 face cong nakupenda minakupenda
  • Nadia7 years ago
    waooo nkunda ino couple cyane Imana ibongerere umugisha ndumva ari nziza rwose kep it .....
  • nina7 years ago
    bari babiziranyehosha umuhanzi yashatse kuvugwa ntacyatakora cyaneko uyu mutipe asaziye mumuziki akaba ada hitinga nkabandi
  • Hamisi7 years ago
    Nice Song courage
  • Manirakiza 7 years ago
    yego nisaw warumaze Igihe utaduha ninziza kandi endereya bro
  • uwase7 years ago
    ariko se Nina ukunda byashyushye ntasanzwe se aririmba izurukondo ubwo muraje mwahaye abandi baba amahoro
  • Mimi7 years ago
    uyu ni imitwe arimo arishakira hit gusa nta kindi
  • habibi7 years ago
    ngiyi indirimbombiii kuva nabaho numvise
  • Amina7 years ago
    courage abo bavuga ibiguca intege bareke courage ni nziza cyaneee
  • omari7 years ago
    jack b bareke abo nibabandi kandi baguhora hafi uge ubihorera courage kandi
  • madina7 years ago
    Nice Song Nakupenda KO numva kuri dance uzatwemeza gusa ndakwemera abo bavuga byinshi byime amatwi kuko wanasara tuza ubareke kandi Imana irabakunda ifite impamvu yibi byose
  • Abuba7 years ago
    nonese baracyari kumwe cyangwa mudushakire amakuru gusa uyu mwana jack b kuba yarasabye imbabazi rwose mukomeze mwikundanire Nakupenda ni sawa cyane courage
  • Sonial 7 years ago
    Nice Song kota vidéo kandi nange ndikumva amagambo arimo ngo nambaye impeta ngo ndagukunda wihangayika cangu nicako cako nicangu ndumva bisa naho ariwe yayiririmbiye umugore we kabisa ariko c'est bon Nice Song
  • habimana7 years ago
    courage kabisa jack b Nice Song numbwo wavuzeko atariyo wamukoreye yumve nawe wumve nibyo100% kabisa they really know ,Evert King needs a queen, ,and I got u. u're u're everything I need urumva atari we se Ninziza vrmnt courage kandi ukomeze ukunde umugore wawe nawe akubahe niko bible itubwira kandi muge musenga
  • Jojo Amani7 years ago
    kari agakino sha bareke kuturagira. SHOWBIZ.RW
  • 7 years ago
    gusa basore njye ukombibona ibyuyumuryango kutumvikana kwawo,biterwa numugabo utega amaboko umugore we gusa.none se jack b mubusanzwe usibye umuziki harikindi akora?hhhhhh biratangaje gusa bijye biduha isomo ubundi umugabo niwe utunga umugore akamuha burikimwe cyose atitayeko akora cq adakora yinjinza cq atinjiza.kandi birashoboka iyukuye amaboko mumufuka ukareka ikigare mbese ukimenya,waba umukanishi,umumotari tax voiture,waba umucomosionaine.....utuzi nitwinshi iyowikuyemo kuvuga ngo ibinini sinabikora.





Inyarwanda BACKGROUND