Mu minsi ishize nibwo Jack B yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yandikaho ko umugore we batandukanye kubera ubusambanyi ndetse n’ubusinzi. Ntibyateye kabiri kuko uyu muhanzi yahise avuga ko ibyo yavuze yasebyaga umugore we ndetse aboneraho kumusaba imbabazi. Kuri ubu Jack B yasohoye indirimbo itaka urwo akunda umugore we.
Indirimbo nshya ‘Nakupenda’ ya Jack B ni yo yiganjemo amagambo yumvikanisha amagambo ataka urukundo uyu muhanzi avuga ko akunda umugore we. Ni indirimbo yakozwe na producer Holly Beatz, ikaba iri mu ndimi ebyiri ikinyarwanda ndetse n’igiswahili aho igaruka ku rukundo uyu muhanzi akunda umugore we Dr Julu Gisele.
KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO "NAKUPENDA " YA JACK B
Jack B n'umugore we Dr Julu Gisele mu minsi ishize umwuka ntiwari mwiza hagati yabo, ariko ubu bamaze kwiyunga ndetse Jack B yamaze gushyira hanze indirimbo irata urwo amukunda
Mu kiganiro kigufi Inyarwanda yagiranye na Jack B twamubajije niba koko iyi ndirimbo ari iyo yaririmbiye urukundo akunda umugore we, maze mu magambo ye agira ati ”Byashoboka nabyo kuko umufasha wanjye ndamukunda, kuba namuririmba nta gitangaza kirimo, gusa siwe gusa naririmbye muri iyi ndirimbo kuko iyi ndirimbo ari indirimbo y’urukundo isanzwe, bityo ntihagire ubyitiranya si umufasha wanjye gusa naririmbiye iyi ndirimbo ahubwo nabandi bakundana bayiyumvamo kuko ni ubutumwa bw'urukundo bwafasha buri wese.”
KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO "NAKUPENDA " YA JACK B
KANDA HANO UBASHE KUMVA UNABASHE KWIGA AMAGAMBO AGIZE IYI NDIRIMBO "NAKUPENDA " YA JACK B
TANGA IGITECYEREZO