RFL
Kigali

VIDEO:Nyuma ya ‘This Is America’ ngo Sherrie Silver yabonye ibindi biraka bikomeye, indirimbo yo mu Rwanda ari gukunda ni ‘Oya’ ya Buravan

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/05/2018 7:30
3


Umunyarwandakazi uba mu Bwongereza Sherrie Silver ari mu byishimo byinshi kubera intambwe ikomeye yateye ubwo yabonaga ikiraka cyo kuyobora imbyino zo mu ndirimbo ikunzwe cyane muri Amerika yitwa ‘This Is America’. Uyu mukobwa yatangaje icyo azi ku muziki nyarwanda ndetse n’ibindi byinshi.



Sherrie Silver niwe watekereje ndetse ashyira mu bikorwa indirimbo zo mu ndirimbo ya Childish Gambino ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa This Is America. Ubwo ibi byamenyekanaga, byabaye ishema ku banyarwanda muri rusange cyane cyane ko uyu mukobwa yatangaje ko aho ageze hose abikesha amahirwe yahawe na perezida wa repubulika  ubwo yatumirwaga kuririmba mu birori yarimo, bityo agenda agirirwa ikizere n’ahandi hatandukanye.

Mu mugoroba wo gusangira n’abana batishoboye wateguwe na Sherrie Silver, Inyarwanda yaramuganirije. Sherrie Silver ahamya ko yatangiye kugira umutima wo gufasha abatishoboye afite imyaka 9 ndetse ngo afitanye n’umubyeyi we umuryango witwa Wall Rebuilders ufasha abantu batandukanye muri gahunda y’isanamitima. Nyuma yo kuyobora imbyino zo muri ‘This Is America’ ngo amaze kubona ibindi biraka gusa ngo biracyari ibanga abantu bazagenda babimenya.

Sherrie Silver avuga ko kure yagera hose atazigera atera umugongo u Rwanda ndetse by’umwihariko aba bana afasha. Tumubajije niba hari icyo azi ku muziki nyarwanda, Sherrie Silver yavuze ko yumva umuziki nyarwanda cyane cyane muri iyi minsi akaba ari gukunda cyane 'Oya' ya Yvan Buravan ndetse na 'Thank You' ya The Ben na Tom Close.

Aherekejwe n’umubyeyi we, Sherrie Silver yateguye igikorwa cyo kuza kwishimana n’abana b’abacyene ndetse na bamwe yakuye ku muhanda. Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku itariki 23/05/2018 guhera saa cyenda z’amanywa kuri club Rafiki i Nyamirambo. Hari imikino itandukanye ndetse abana wabonaga bamusanga ari benshi bigaragara ko bamufata nk’umuntu usobanuye byinshi kuri bo. Ku ruhande rumwe wabonaga aho abana bajya guserebeka mu gikonisho cya kizungu, urundi ruhande ubona abantu bari gutanga ibyo kurya, ibintu birushaho kuba akarusho ubwo Sherrie yazanaga umutsima wa kizungu ngo hizihizwe isabukuru y’umwana witwa Kevin yakuye ku muhanda.

Sherrie

Sherrie Silver yizihije isabukuru y'umwana yakuye ku muhanda

Sherrie

Yafashe ijambo abwira uyu mwana ko amukunda kandi ko yishimiye aho amaze kugera nyuma yo kuva ku muhanda. Uyu mwana w’umuhungu yahise afatwa n’ikiniga atangira kurira cyane bamuhaye ijambo agira ati “Nanjye ndagushimira ko unkunda”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina5 years ago
    Kuki mama we atakomeje kumuvugisha ikinyarwanda koko
  • 5 years ago
    IMANA IMUHE UMUGISHA
  • CHAMPION DEBORA5 years ago
    IMANA IMUHE UMUGISHA





Inyarwanda BACKGROUND