RFL
Kigali

Nyuma y'imyiyereko na bagenzi be, Miss Colombe yabonye ko Miss Uganda yari akwiye ikamba - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2014 11:44
15


Mu mpera z’icyumweru gishize Miss Rwanda Akiwacu Colombe yari mu gihugu cya Uganda aho yari kumwe na Miss Uganda na Miss Tanzania, nyuma yo kwerekana ibiranga imico y’ibihugu byabo, Akiwacu Colombe yemeza ko Miss Uganda yatowe abikwiye kandi ubwiza afite ari ubwa Uganda atari ubw’ahandi.



Leah Kalanguka watorewe kuba Miss Uganda mu mpera z’ukwezi gushize, yanenzwe ndetse anatukwa n’abatari bacye bavugaga ko uburanga bwe budakwiye ku mukobwa uzahagararira igihugu cyabo mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru gishize yahuye na bagenzi be bo mu Rwanda no muri Tanzaniya bafatanya kwerekana imico y’ibihugu byabo, aha ari naho Miss Rwanda Akiwacu Colombe yabashije kubona bimwe mu bintu byiza by’umwihariko Miss Uganda afite kuburyo abona akwiye umwanwa yabonye wo kuba Miss Uganda.

miss

miss

miss

Miss Akiwacu Colombe yerekanye iby'umuco nyarwanda anabiratira benshi mu banyamahanga

miss

miss

Miss Akiwacu Colombe yerekanye iby'umuco nyarwanda anabiratira benshi mu banyamahanga

Miss Akiwacu Colombe yatangarije Inyarwanda.com ko we ku giti cye yabashije kwerekana ibyiza by’umuco nyarwanda, ari nabyo byakozwe na bagenzi be barimo Miss Lilian wo muri Tanzaniya na Miss Leah Kalanguka wa Uganda, aha akaba ari naho yaje kubonera ibyiza by’uyu mukobwa uhagarariye Uganda abona ko byari bikwiye ko yambika ikamba.

Miss Uganda, Leah Kalanguka yatukiwe uburanga bwe

Miss Uganda, Leah Kalanguka yatukiwe uburanga bwe

Miss Colombe ati: “Ni umukobwa uzi kubana n’abantu (Sociable) kandi asubiza neza, kandi ibyo ni bimwe mu bishingirwaho mu marushanwa y’aba Miss. Yari abikwiye rero kuko ntabwo bari kumutora atabikwiye, ahubwo ikintu abantu bakwiye kumva ni uko nyine barebye umukobwa uhagarariye Uganda, ntabwo bari kuzana umuhindekazi ngo ahagararire Uganda cyangwa undi, ni Miss Uganda ntabwo ari Miss w’ahandi”.

miss

Miss Tanzania nawe yabashije guhura na Miss Uganda na Miss Rwanda

Miss Tanzania nawe yabashije guhura na Miss Uganda na Miss Rwanda

Miss Rwanda na Miss Tanzaniya muri Uganda

Miss Rwanda na Miss Tanzaniya muri Uganda

Uyu mukobwa bivugwa ko ari n’umuhanga cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya za mudasobwa, ubu ari no mu myiteguro yo kujya guhagararira igihugu cye cya Uganda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ku rwego rw’isi, akaba yizeye ko nawe ashobora kwegukana iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi ku isi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada9 years ago
    ukobiri uwurwanda arabaruta ariko nawe simwiza pe nuwukuruta abagande nabatanzania ntabandi yaruta nawe nimubi 2013 niwe warubikwiye kuba miss uwo mwadunyiye ikibibiri pe.
  • prince9 years ago
    Abamiss burya baba ari bagufi cyane, reba aho bakuyemo inkweto ndende!!
  • al n9 years ago
    namwe muratuvanga ubishize mwatubgiye ko miss tanzania ariwe muhanga mwikoranabuhanga none azajya gute guhagarikira gute igihugu cya uganda,knd ari ms tanzania
  • 9 years ago
    Miss wacu nakore sport kuko inda ye rwose imeze faux cyangwa yambare imyenda imukwiriye
  • caca9 years ago
    akiwacu nagabanye primus anywe ka jus kinyange. naho ubundi akada kaje imbere pe kandi nakibifuro.
  • muvara valens9 years ago
    Miss Uganda aratwemeje kandi arabikwiye
  • drogba9 years ago
    Mbega a amiss,ni danger. Muri babi byuzuye.
  • Nate9 years ago
    Na Colombe barimwambure kuko nta miss utabona dukeneye
  • 9 years ago
    Ifoto
  • cola9 years ago
    Jye mbona uriya mukobwa arii mwiza cyane ahubwo sinzi amaso y abantu ibyo abona ubuse ,mugihugu cyabo cyose babonye uryu mukobwa ari mubi!!! ndumiwe ubwo afite ibindi bamuziza cyagwa ubwo ni abamugiriye amashyari naho ubwiza bwo arabwujuje.
  • rud9 years ago
    Njye rwose ndabona miss uganda abaruta bose kuko nimwiza ,akiwacu we simwiza pee nuko ntakundi twabigenza
  • Kabaka9 years ago
    yewe uretse ubwirasi Miss TZ niwe mubi no ku sabato ndebera ayo majimbiri nkamwe yinturo
  • Nate9 years ago
    Muffin top!!
  • beau fils9 years ago
    colombe harya ariko ahagarariye intara so mu Rwanda havuyemo umjyi wa Kigali? rwose ibi sibyiza namba!!!!
  • Sylvie9 years ago
    colombe congz kabisa ntako utagize .burya ntimukarenganye umuntu ntawe utiyifuriza ibyiza ariko nawe yavugishije ukuri nuko abibona rero mumuhe support ahubwo





Inyarwanda BACKGROUND