Mu mpera z’icyumweru gishize Miss Rwanda Akiwacu Colombe yari mu gihugu cya Uganda aho yari kumwe na Miss Uganda na Miss Tanzania, nyuma yo kwerekana ibiranga imico y’ibihugu byabo, Akiwacu Colombe yemeza ko Miss Uganda yatowe abikwiye kandi ubwiza afite ari ubwa Uganda atari ubw’ahandi.
Leah Kalanguka watorewe kuba Miss Uganda mu mpera z’ukwezi gushize, yanenzwe ndetse anatukwa n’abatari bacye bavugaga ko uburanga bwe budakwiye ku mukobwa uzahagararira igihugu cyabo mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru gishize yahuye na bagenzi be bo mu Rwanda no muri Tanzaniya bafatanya kwerekana imico y’ibihugu byabo, aha ari naho Miss Rwanda Akiwacu Colombe yabashije kubona bimwe mu bintu byiza by’umwihariko Miss Uganda afite kuburyo abona akwiye umwanwa yabonye wo kuba Miss Uganda.
Miss Akiwacu Colombe yerekanye iby'umuco nyarwanda anabiratira benshi mu banyamahanga
Miss Akiwacu Colombe yatangarije Inyarwanda.com ko we ku giti cye yabashije kwerekana ibyiza by’umuco nyarwanda, ari nabyo byakozwe na bagenzi be barimo Miss Lilian wo muri Tanzaniya na Miss Leah Kalanguka wa Uganda, aha akaba ari naho yaje kubonera ibyiza by’uyu mukobwa uhagarariye Uganda abona ko byari bikwiye ko yambika ikamba.
Miss Uganda, Leah Kalanguka yatukiwe uburanga bwe
Miss Colombe ati: “Ni umukobwa uzi kubana n’abantu (Sociable) kandi asubiza neza, kandi ibyo ni bimwe mu bishingirwaho mu marushanwa y’aba Miss. Yari abikwiye rero kuko ntabwo bari kumutora atabikwiye, ahubwo ikintu abantu bakwiye kumva ni uko nyine barebye umukobwa uhagarariye Uganda, ntabwo bari kuzana umuhindekazi ngo ahagararire Uganda cyangwa undi, ni Miss Uganda ntabwo ari Miss w’ahandi”.
Miss Tanzania nawe yabashije guhura na Miss Uganda na Miss Rwanda
Miss Rwanda na Miss Tanzaniya muri Uganda
Uyu mukobwa bivugwa ko ari n’umuhanga cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya za mudasobwa, ubu ari no mu myiteguro yo kujya guhagararira igihugu cye cya Uganda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ku rwego rw’isi, akaba yizeye ko nawe ashobora kwegukana iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi ku isi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO