Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver wakundanye n’umunyarwanda Rutare Pierre bakabyarana icyamamare Paul Van Haver uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae, akomeje kugaragaza ko akunda cyane muzika nyarwanda, kandi akaba anyotewe cyane n’ibitaramo bya muzika y’abanyarwanda.
Kuwa Gatanu tariki 1 Mata 2016, nibwo i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi habereye igitaramo cy’inkera y’abanyarwanda, aho abahanzi batanu b’intyoza mu njyana z’umuziki nyarwanda gakondo bafatanyije n’abacuranzi babo, bakoze igitaramo cy’umuziki w’umwimerere wakoreshejwemo ibicurangisho gakondo nk’inanga.
Iki gitaramo cyari kirimo imbyino, inanga gakondo n'ibindi bigaragaza umwimerere w'i Rwanda
Daniel Ngarukiye; umwe mu bakirigitananga bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda
Abasore b'abanyarwanda bakoze mu mihogo banakirigita inanga benshi baranyurwa
Charles Uwizihiwe; umuhanzi w'umuhanga mu ndirimbo za gakondo uba mu Bubiligi nawe yarataramye
Iki gitaramo cyari cyateguwe n’abahanzi b’abanyarwanda b’abahanga mu guhogoza umuziki gakondo no gukirigita inanga, muri abo hakaba harimo Daniel Ngarukiye uzwi cyane muri Gakondo Group ariko akaba asigaye yibera i Burayi aho abana n’umugore we ukomoka muri Romania, akaba yari kumwe n’umusore ukomeje kunyura benshi mu njyana gakondo witwa Charles Uwizihiwe, hamwe n’abandi bamenyerewe muri izi njyana barimo Nyiratunga Fofo, Lionel Sentore na Bizigira Benimana.
Nyina wa Stromae ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cy'inkera nyarwanda
Mu bantu benshi bari bitabiriye iki gitaramo biganjemo abanyarwanda n’abarundi baba mu Bubiligi, hari harimo na Miranda Marie Van Haver; nyina w’icyamamare Stromae wagaragaje ko yashimishijwe cyane n’umuziki w’umwimerere w’abanyarwanda, ibi bikaba byarashimangiye ko akunda muzika nyarwanda kandi aba anyotewe n’ibitaramo by’abanyarwanda, kuko no mu kwezi gushize kwa Werurwe yari yitabiriye igitaramo The Ben yakoreye muri uyu mujyi wa Bruxelles.
Mu gitaramo The Ben aherutse gukorera mu Bubiligi, nyina wa Stromae yari mu mbaga y'ibihumbo by'abantu bakitabiriye
Muri iki gitaramo cya The Ben, nyina wa Stromae yanahabonaniye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi
TANGA IGITECYEREZO