RFL
Kigali

Nyampinga w'umuco Lydie Dushimimana yatangiye gahunda yo gukangurira abakiri bato kwiga amasomo y'imyuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2018 19:16
0


Lydie Dushimimana wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ubwo yiyamamazaga muri iri rushanwa yavugaga ko gahunda ye ari uko azakangurira abakiri bato gukunda kwiga amasomo y'imyuga, igikorwa n'ubundi yatangije kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeli 2018.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeli 2018 ni bwo uyu mukobwa yerekezaga mu kigo cya Groupe Scolaire de Rugando ahari hateraniye abanyeshuri barenga igihumbi magana inani (1800) biganjemo abo mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Yabwiye abanyamakuru ko yahisemo gutangira iyi gahunda agamije gukangurira abakiri bato kwiga imyuga nk'amasomo afasha abakiri bato kwiga ibyatuma babona imirimo mu buryo butabagoye.

Uyu mukobwa ni bwo bwa mbere yari atangije umushinga we icyakora akaba ateganya kujya mu bigo byinshi kandi binyuranye akangurira abakiri bato kuba babasha kwiga ibibafitiye akamaro aho kwiga bategereje kuzahabwa imirimo ahubwo bakiga ibyo bashobora no kwifashisha bihangira imirimo. Lydia Dushimimana kuri ubu afite ikamba rya Nyampinga w'umuco watowe mu irushanwa yahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, icyo gihe Iradukunda Liliane akaba ari we wegukanye ikamba.

Usibye abayobozi b'iki kigo bari baje gushyigikira uyu mukobwa ariko nawe ubwe yari aherekejwe n'abandi bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 barimo; Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere muri iri rushanwa ndetse na Ndahiro Liliane nawe wahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018.

LydiaLydiaLydia

Miss Lydia Dushimimana aganira n'abanyeshuriMiss LydiaAbana bishimiye ibitekerezo n'inama bunguweMiss LydiaLydiaUyu mukobwa yari yaherekejwe na bagenzi beMiss LydiaBari bitabiriye ari benshiMiss LydiaMiss LydiaUmuhanga mu gushushanya wari waje gufasha uyu mukobwa kwerekana uko umuntu wize imyuga byamutunga yerekanye ubuhanga afite mu gushushanya

IRADUKUNDA DESANJO- INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND