RFL
Kigali

Patrick Nyamitari watangiye gukorana n'inzu ikomeye muri Kenya yasohoye indirimbo nshya 'Ndaje'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/02/2018 17:49
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari umaze iminsi micye akorana n'inzu ikomeye muri Kenya imufasha mu muziki we ari yo More Media, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ndaje'.



Iyi ndirimbo nshya 'Ndaje' ya Patrick Nyamitari ije ikurikira ‘Wallah’ yishimiwe n'abatari bacye mu bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunda umuziki we. Nyamitari Patrick ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Uri Imana, Niwe Mesiya, Iwacu, Nta herezo, Menya Ibanga, Sinsiganwa, Wallah, Nyirakidederi n'izindi. Ubwo yavugaga ku kigo gikomeye cyo muri Kenya bari gukorana muri iyi minsi, yagize ati: 

Ikigo cyitwa More Media ni cyo cyampamagaye ngo dukorane nyuma yo gukunda impano yanjye n’umuziki nkora. Imishinga ni myinshi. Nk’uko mpereye kuri ’Wallah’, hari indirimbo nyinshi nteganya gusohora muri uyu mwaka, gukora ibitaramo, collabos, EP (indirimbo nke ziteguza album), album ubwayo, kuyimurika, hagati aho ariko nzaba narasohoye indirimbo zitandukanye ukwazo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAJE' YA PATRICK NYAMITARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND