RFL
Kigali

Bull Dogg n'itsinda rya Active bagiye gutaramira mu mujyi wa Nyamata

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/08/2017 12:06
0


Umwe mu mijyi ishyushye muri iyi minsi ni Nyamata, uyu mujyi umaze kwigaragaza nk’umujyi w’ibirori ubamo urubyiruko rukunda ibirori, mu gihe abanyarwanda biteguye kubyina intsinzi tariki 5 Kanama 2017 abatuye uyu mujyi rero bamaze gushyirirwaho igitaramo gikomeye.



Kuri ubu rero mu mujyi wa Nyamata hamaze gutegurwa igitaramo cyo gufasha abatuye uyu mujyi kubyina intsinzi nyuma y'amatora y'umukuru w'igihugu azaba yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 kikaba igitaramo kizagaragaramo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Bull Dogg ndetse n’itsinda rya Active bose bazaba bambariye gususurutsa abatuye uyu mujyi.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Nyamata kuri Hotel ya Parast Rock, kwinjira akaba ari amafaranga igihumbi (1000frw) mu myanya isanzwe na bitanu (5000frw) mu myanya y’icyubahiro. Iki gitaramo kizaba kiyobowe na Mc Kate Gustave.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND