RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Umugore warembejwe na kanseri yakoreye ubukwe mu bitaro mbere y'uko apfa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/09/2018 15:43
0


Kubera indwara ya kanseri y'ibere yamurembeje, uyu mugore ageze mu gihe buri wese amubwira ijambo ry’ihumure ndetse rinamutera imbaraga zo kwakira urupfu.



Heather Mosher amaranye igihe kanseri y’ibere yahuriye n’inshuti ye David mu kabyiniro imyaka ibiri mbere y'uko amenya ko arwaye kanseri y’ibere, urukundo rwabo rwarakomeye cyane ku buryo kugeza ubu ntawabasha kuruhagarika uretse urupfu rwonyine.

Heather yaje gukomeza kuremba kugeza ubwo kanseri yaje no kugera ku gice cy’ubwonko ndetse kugira ngo ahumeke byasabaga ko bamuha ibyuma bimwongerera umwuka. Nyuma yo gutegereza ngo arebe ko yakoroherwa bikanga, ni bwo Heather yemereye umukunzi we ko bakora ubukwe nyuma y’igihe kinini abimusabye.

Ntibyatinze rero umusore yariteguye ndetse n’umukobwa bamutegurira ahongaho mu bitaro ariko arembye rwose, ubukwe bubera kwa muganga Heather agifite icyizere cyo kubaho. Mu kwambikana impeta, Heather yabwiye umugabo we amagambo asanzwe akoreshwa mu bukwe bigaragara ko agifite igihe cyo kubaho kinini ndetse ubona ko na we yifitiye icyizere.

Nyuma y’amasaha make ubukwe bubaye ni bwo Heather yashizemo umwuka asigira agahinda gakomeye umugabo we ariko asigara akomejwe ndetse anejejwe n’uko umugore we apfanye icyizere cyinshi.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND