Buri mpera z’umwaka muri Kenya abanyarwanda bagira umunsi bahuriramo bakaganira bakungurana ibitekerezo barebera hamwe uko umwaka urangiye banifurizanya umwaka mushya muhire. Kuri iyi nshuro Nkusi Arthur niwe wari wataramiye aba banyarwanda bari muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Nairobi.
Muri iki gitaramo Nkusi Arthur yashimishije abakunzi b’urwenya rwe by'umwihariko benshi bifuzaga kumukoraho kubera ibyishimo, bituma bateza umuvundo bagonganira ku rubyiniro bashaka gukora kuri uyu munyarwenya. Mu gihe abari bashinzwe umutekano ku rubyiniro byari bimaze kubarenga, byabaye ngombwa ko hitabazwa ingabo z’igihugu zisanzwe zirinda inyubako yabereyemo iki gitaramo.
Iki gitaramo cy’urwenya cyabaye mu mpera z’iki cyumweru turangije mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 7 Ukuboza 2017 ahitwa KICC ahari hateraniye abanyarwanda benshi n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Kenya. Nkusi Arthur ari muri Kenya aho yanagiye kandi mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2017 aho azahurira ku rubyiniro n'abandi banyarwenya bakomeye muri Afurika aribo; Basket Mouth muri Nigeria, Churchill wo muri Kenya, Salvador wa Uganda nabandi benshi.
REBA HANO AMAFOTO:
Byari ibibazo ubwo abantu bifuzaga gukora kuri Nkusi Arthur muri iki gitaramoByabaye ngombwa ko ingabo z'igihugu arizo zikora umutekano ku rubyiniro
TANGA IGITECYEREZO