RFL
Kigali

Nkusi Arthur yataramiye abanyarwanda baba muri Kenya, bateza umuvundo hagoboka ingabo z’igihugu –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2017 9:17
3


Buri mpera z’umwaka muri Kenya abanyarwanda bagira umunsi bahuriramo bakaganira bakungurana ibitekerezo barebera hamwe uko umwaka urangiye banifurizanya umwaka mushya muhire. Kuri iyi nshuro Nkusi Arthur niwe wari wataramiye aba banyarwanda bari muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Nairobi.



Muri iki gitaramo Nkusi Arthur yashimishije abakunzi b’urwenya rwe by'umwihariko benshi bifuzaga kumukoraho kubera ibyishimo, bituma bateza umuvundo bagonganira ku rubyiniro bashaka gukora kuri uyu munyarwenya. Mu gihe abari bashinzwe umutekano ku rubyiniro byari bimaze kubarenga, byabaye ngombwa ko hitabazwa ingabo z’igihugu zisanzwe zirinda inyubako yabereyemo iki gitaramo.

Iki gitaramo cy’urwenya cyabaye mu mpera z’iki cyumweru turangije mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 7 Ukuboza 2017 ahitwa KICC ahari hateraniye abanyarwanda benshi n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Kenya. Nkusi Arthur ari muri Kenya aho yanagiye kandi mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2017 aho azahurira ku rubyiniro n'abandi banyarwenya bakomeye muri Afurika aribo; Basket Mouth muri Nigeria, Churchill wo muri Kenya, Salvador wa Uganda nabandi benshi. 

REBA HANO AMAFOTO:

ArthurArthurArthurArthurArthurArthurByari ibibazo ubwo abantu bifuzaga gukora kuri Nkusi Arthur muri iki gitaramoArthurArthurByabaye ngombwa ko ingabo z'igihugu arizo zikora umutekano ku rubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adu6 years ago
    Mwaramutse! Iyi nkuru rwose irantangaje cyane, kuko nkumuntu wari kuri site muvuga ko Arthur yataramiye? Ntagitaramo cyabayeho pe. Niba yaramaze umwanya munini kuri stage ni 2min, nonese igitaramo kimara 2min? Yaraje gusuhuza abanyarwanda twari duhari, ubundi arigendera. Ikindi ntabwo KICC twari turimo irindwa ningabo z'igihugu, so plz try to he professional, mureke kwamamaza ibitarabayeho. Thanks
  • Calvin6 years ago
    nibyo rwose nkange nabonye arenga gusa none ngo igitaramo? mbega mwebwe!
  • amani6 years ago
    Nsubizw Calvin na Adu : Nkusi Oh Yeah!!!!! Turagushyigikiye terimbere rwose. Ariko se naho yamara umwanya muto icyingezi nuko yataramiye abantu bakishima , nonese turetse amagambo ibikorwa ntibigaragaza, njye imbyo mbona mumafoto nuko yataramuye abantu bakishima kandi bamushagaye. nakimbwirira Nkusi nti Go ahead , komezutsinde Mugani wa yandirimb "Let Them talk" ya Diyen , bareke bavuge rwose. Nkusi uri umuhanga mu rwenya njye imbavu zizavunika





Inyarwanda BACKGROUND