RFL
Kigali

Nizzo yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we, cyangwa bahinduye ubuzima bw’urukundo?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2017 9:19
8


Iki ni ikibazo abakurikiranira hafi iby’urukundo rwa Nizzo n’umukunzi we Yvette bari kwibaza, urukundo rwabo rwatangiye gushidikanywaho mu minsi yashize ubwo uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz yajyaga kuri Instagram ye agasiba amafoto yabo, gusa iyo uganiriye na nizzo nta gisubizo aguha kijyanye naho bahagaze ubu mu rukundo.



Nizzo na Yvette bari bamaze igihe mu rukundo aho baranzwe no gushyira hanze amafoto yabo mu gihe gito babaga babonanye dore ko nubwo bakundanaga umukobwa yabaga mu gihugu cy’Ubushinwa aho yigaga mu gihe Nizzo we yabaga ari mu Rwanda gusa kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba urukundo rw’aba bombi rwaba rwashyizweho akadomo cyangwa barahinduye ubuzima bw’urukundo rwabo aho baba barinjiye mu rukundo rw’ibanga aho nta muntu ukibabonana nabo ntibifuze gushyira hanze ifoto iyo ariyo yose bari mu rukundo.

Uyu muhanzi nyuma yo gusiba burundu amafoto ye na Yvette ku rukuta rwe rwa Instagram, hari amakuru yavugaga ko baba baratandukanye icyakora bagahitamo kubigira ibanga ntibashyirane ku karubanda. Aya makuru twashatse kuyabaza nyirayo muri icyo gihe avuga ko nta kintu yavuga ku rukundo rwe na Yvette cyane ko ari ubuzima bwabo bwite budafite aho buhuriye n’ibyo mu muziki akora.

NizzoNizzo n'umukunzi we Yvette barangwaga no kudahisha urukundo bakundana

Nizzo ntabwo yifuje kwemera ko yatandukanye na Yvette cyangwa ngo abihakane ahubwo yahisemo kuvuga ko ntacyo yifuza kuvuga kuri ibi, yongeraho ko kandi wenda n'aya mafoto ashobora kuba yarayasibye mu rwego rwo kwanga gukomeza gutiza umurindi itangazamakuru ritahwemaga kubahoza mu nyandiko zabo.

Usibye ikijyanye n’amafoto Nizzo yaba yarasibye kuri Instagram afatwa nk’ikimenyetso cy’uko byaba bitameze neza hagati ye na Yvette, ariko nanone hiyongeraho ko batakigaragara barikumwe dore ko Nizzo mu minsi ishize yakunze kugaragara ari wenyine yasohotse nyamara umukunzi we yari amaze iminsi ari mu Rwanda mu karuhuko yari yajemo, aba bombi ubwa nyuma bagaragaye barikumwe mu ruhame ni mu gitaramo Christopher yakoreye muri Radisson Blu tariki 14 Gashyantare 2017.

NizzoNizzo

Nizzo na Yvette aya mafoto babaga bayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ariko ubu bazimazeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tit7 years ago
    yes aramuriye aramuhaze none amweretse amarembo ahhhhhh ubundi umuhungu iyo mutabana mukaryamana tayari biba birangiye nyine niyihangane uwicaye nabi ababaza imbereye
  • Douce7 years ago
    Ubundi se harya ubwo barakundanaga? Nukubeshyanya rwose nibashaka bazanabivemo niba bagikomeje kubeshyana
  • dodos7 years ago
    mbega ibirouge kumunwa we umuntu yaruka neza neza
  • kizung7 years ago
    Sha uyu mukobwa ngo ni Yvette itabi rizamwica urabona ukuntu arifashe r, nizzo nawe yariye iminwa kugeza aho lipstick zimujyaho nawe.
  • musonda prince7 years ago
    aba hanzi mwese muririmba indirimbo zisi niko mwabaye muragenda mukishimisha mugakora ibyo byaha mwarangiza kumva muhaze nabo mwabikoranaga mugashaka aba babasimbura eee ubu ejo bundi uzaba utwereka undi muri murukundo niko mwabaye muhindura nka bahindura amasogisi ariko njyewe nkanibaza ubu umukobwa undi uba uzakwemera we aba atekereza iki ko abakobwa hari aho bagera bakaba ibigoryi nabo ariko nubundi nimugihe turi muminsi yimperuka mukomeze mubyigaraguremo sha yesu araje abirangize.
  • 7 years ago
    Imana nitabare pe nizzo itware neza nawe ubanze uhinduke pe ushake nabakobwa bazima gute usohokana numukobwa utagira imyenda eeeee yambaye ubusa nge mbona amafaranga ntacyo abamariye kko amafaranga atuma ubaho mubikozasoni ntacyo abamaze pe Imana nirengere urubyiruko
  • KYCERA MFPU7 years ago
    Harya mbaze ubundi inkundo z'abasitari zo nibwoko ki nsigaye mbona bimeze nk'imikino ko wumva runaka ari mu rukundo ejo ngo batandukanye biterwa niki ?abakobwa iyo bakimenyana n'abasore tayari ni mu buriiri maze wamusogongera wakumva abishye ugahitawanga kubimwereka ukazagenda buhorobuhoro none se ubwo abahungu bo bazaguma muri ayo reka numve ahah ntibyoroshye urukundo rwahindutse sex
  • Pacy7 years ago
    ibi bintu rwose ntibikwiriye reba uyu mukobwa ukuntu yambaye ubusa biteye isoni nagahinda abasenga basengere urubyiruko Imana irutabare pe





Inyarwanda BACKGROUND