RFL
Kigali

Niba isi yabasha kubona amahoro umunsi umwe, kuki tutayaharanira ngo ahoreho?-Jean Pierre H

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2015 14:14
0


Umuhanzi Jean Pierre Hakizayezu, uzwi cyane nka Jean Pierre H, yashyize hanze indirimbo mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi, aho abaza abantu impamvu babona amahoro y’umunsi umwe ntibaharanire ko yahoraho.



Mu kiganira yagiranye na Inyarwanda, ubwo yadusobanuriraga impamvu nyamukuru yamuteye gukora iyi ndirimbo, yatubwiye ko ahanini yabitewe no gushaka kwereka abantu ko bashobora kubana mu mahoro kandi arambye.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yitwa ‘Amahoro y’umunsi’ nayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi. Gusa nkibaza impamvu aya mahoro aba ay’umunsi umwe gusa. Iyo umunsi Mpuzamahanga w’amahoro ku isi ugeze, umuryango w’abibumbye(UN), usaba abantu bose gutanga amahoro ndetse n’ibihugu birimo intambara bigashyira intwaro hasi bigatanga agahenge kuri uwo munsi. Nkibaza nti ‘ese niba bashobora kwihangana uwo munsi wose bakabana mu mahoro ntawe uhungabanyije undi, kuki batayabamo ibihe byose?

Jean Pierre H asanga abari n'abategarugori bagomba guterwa ingabo mu bitugu kuko barashoboye

Umuhanzi Jean Pierre H, aribaza impamvu amahoro yaboneka ku isi yose umunsi umwe ariko abantu ntibakomeza kuyaharanira ngo ahoreho

Yakomeje kandi anasobanura ko abantu bagombye kwibuka ko amahoro ataza nk’impanuka ahubwo aharanirwa ati “Amahoro ntagurwa, ntatoragurwa mu nzira, ntanubwo amanuka mu kirere ahubwo amahoro araharanirwa. Abantu bagomba kwibuka ko bagomba kuyaharanira bakabikorera ngo abantu bose babeho neza.”

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa ku wa 21 Nzeri buri mwaka guhera mu mwaka wa 1982, ukaba ari umunsi isi yose yizihiza umunsi w’amahoro aho nta muntu n’umwe uba agomba kubangamira amahoro y’undi.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Amahoro y’umunsi’ 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND