RFL
Kigali

Ni Nyampinga iri gushakisha abakinnyi bafite impano bazakina mu Ikinamico Ni Nyampinga Sakwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/06/2018 15:11
3


Mu Rwanda guteza imbere umugore n’umukobwa birushaho kugenda bitera intambwe cyane ko hariho imishinga inyuranye yo kwita ku burenganzira n’iterambere byabo n’uburinganire muri rusange.



Uretse He for She, abandi bamaze kumenyekana cyane ku bw’ibikorwa byabo bidahwema kugaruka ku ijwi n’uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye, ni ‘Ni Nyampinga’ ndetse biragaragara cyane ko hari impinduka zitari nke bamaze kuzana. Kuri ubu, Ni Nyampinga bari gushaka abakinnyi b’abakobwa ndetse n’abahungu bashaka kuzakina mu ikinamico izaba yitwa ‘Ni Nyampinga Sakwe!’.

Banatangaje ko muri uko gushakisha impano, kimwe mu bigomba kugenderwaho ku babyifuza, ari ukuba babasha gukinira mu ruhame. Nk’uko bigenda no ku yindi mikino yose, hagomba kuzabaho ijonjorwa ry’abakinnyi bazakina muri iyo kinamico ndetse banagaragaza uko abo bakinnyi bazatoranywa nk’uko bigaragara ku kirango cyo gushakisha abo bakinnyi.

Ni Nyampinga Sakwe ni ikinamico y'urubyiruko; abahungu 2 n'abakobwa 5 igaragaza uburyo bagiye hamwe kubera impano bose bahuje ikaba isanzwe inyura kuri radio Rwanda, Contact FM na Radio z'abaturage buri wa Gatandatu saa munani hagati mu kiganiro cya Ni Nyampinga. Iyi kinamico igaragaza ahanini urugendo rwa buri mukinnyi ndetse n'inzitizi ahura nazo. Bose bafite impano yo kuririmba ari nayo yatumye bashinga club cyangwa se itsinda ku ishuri bigaho.

Abakinnyi bari gushakisha ni abaza gufatanya n'abasanzwe bakina iyi kinamico bakaba bazakina muri 'Serie' ya 3 kuko 'Series' ebyiri za mbere ziri hanze. Twabibutsa ko abakinnyi basanzwe bakina mu Ikinamico Ni Nyampinga Sakwe batoranyijwe mu rwego rw'igihugu cyose bakaba baratangiye kumvikana mu kwa 9 muri 2017

Ni Nyampinga

Ibizagenderwaho mu ijonjorwa ry'abakinnyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sylivie Uwiringiyimana5 years ago
    Nibyiza rwose ndabishimye arko nanone kuba mwashyizeho ko umuntu agomba kuba atuye kgli aho namwe mwabangamiye abana bafite impano batuye muntara!!!!!
  • Habineza Haruna Eric5 years ago
    Muraho? Nange Mfite Impano Yo Kuvuga Nk'abasinzi Ndetse N'aba Pasteri. Mwambabariye Nanjye Mukazampa Ayo Mahirwe? Mwampamagara Kuri 0788973721.
  • Nikuze sarah4 years ago
    Nitwa nikuze sarah nge ndumwe mubantu bazi gukina imikino itamdukanye nko kwigira ikirarandetse nibindi byinshi cyane nzi ndetse munshyizemo nabigisha ni bindi byinshi cyane murakoze number tel 0783084864 or 0732801384 so murakoze





Inyarwanda BACKGROUND