Umuhanzikazi Betina Namukasa yavuze byinshi ku bidindiza umuziki wa Uganda, avuga ko biterwa ahanini indirimbo zidatanga ubutumwa.
Betina, yatangaje ko afite impungenge ku bijyanye n'ihungabana ry’ubuziranenge bw’umuziki w’Uganda. Yavuze ko usanga abakunzi b’umuziki b’ubu badashaka kumva indirimbo zifite amagambo afite ireme, ahubwo bakaba barafashe umuco wo gushyigikira indirimbo zifite amagambo atari meza azwi nk'ibishegu. Yagize ati: "Iyo umuntu aririmbye indirimbo ifite ubutumwa, ntabeo ijya izamurwa".
Namukasa yibukije ko iyo imyumvire idahindutse, umuziki wa Uganda ushobora gukomeza kugenda usubira inyuma mu gihe kirekire. Avuga ko umuziki nyawo ukeneye gushyigikirwa, ariko birashoboka ko ibi bizananirana mu gihe abantu bakomeje kubogamira ku ndirimbo zidakurikije amahame y'ubwiza.
Uyu muririmbyi wabaye mu itsinda rya Da Nu Eagles, yakomeje avuga ko ubu abahanzi benshi bafite imico mishya, bagahindura intego yabo yo kuririmba indirimbo zifite ireme cyangwa zitanga ubutumwa, aho kubyaza umusaruro ubuhanzi bwabo mu buryo bwubaka.
Ibi yabishimangiraga agendeye ku kuba abantu b'iki gihe batagikunda umuziki utanga ubutumwa. Yagize ati: "Iyi minsi abantu ntibakita ku miziki itanga ubutumwa ariko iyo umuntu azanye indirimbo y'ibishegu, usanga yakunzwe hose".
Betina Namukasa umwe mu bahanzi bagaragaje umusanzu ukomeye cyane muri Uganda, ntajya ahagarara kuko kugeza n'ubu agihangayikishijwe n'iterambere ry'umuziki wabo.
Zimwe mu ndirimbo nka Eriiso bettina na Emikisa Jya'abakazi" nizo zamugaragaje cyane cyane mu myaka itari mike ishize.
Betina Namukasa atewe impungenge n'umuziki wa Uganda
TANGA IGITECYEREZO