Wari umunsi udasanzwe hagati y’abakundana bizihije ‘Saint Valentin’ bataramirwa n’umuririmbyi Nimbona Jean Pierre [Kidum] wamamaye mu myaka 41 ishize, Alyn Sano na Ruti Joel mu birori by’igitaramo byabaye ku nshuro ya mbere byiswe “Amore Valentine’s Gala”.
Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, cyahujwe no kwizihiza mu buryo bwihariye umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’.
Mu rwego rwo gutegura iki gitaramo bagihuje n’uburyo bwiza bwo gufasha abakundana kwizihiza ‘Saint Valentin’, kuko abakundana bose bageze ahabereye iki gitaramo bagiye ahabwa indabo, ndetse bamwe bahawe impano nka ‘Couple’ zahize izindi mu myambarire, ndetse n’uburyo bitwaye neza muri iki gitaramo
Ariko kandi hari umugore watunguwe n’umugabo we utari muri iki gitaramo, amwoherereza impano yihariye ndetse n’indabo zishushanya urukundo amukunda.
Bamwe mu bakundana birekuye cyane, ubwo Kidum yari ageze ku rubyiniro, aririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane zubakiye ku rukundo.
Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi uzwi nk’uw’abakundana, aho abantu bagira umwihariko wo kugaragarizanya urukundo binyuze mu mpano, ubutumwa bwiza, cyangwa ibikorwa byihariye.
Saint Valentin yitirirwa Valentin wo mu kinyejana cya 3, umupadiri w’i Roma wahamwe n’icyaha cyo gusezeranya abakundana mu ibanga ubwo byari bibujijwe n’umwami Claudius II. Yishwe ku wa 14 Gashyantare 269, maze nyuma aza kwibukwa nk’umurinzi w’abakundana.
Umunsi nk’uyu urangwa no guhana impano zirimo indabo (cyane cyane amaroza atukura), shokora, amakarita y’urukundo, n’ibindi.
Abakundana kandi bashobora gusohokana, gufata ifunguro ryiza, cyangwa kugira ibindi bikorwa by’urukundo.
Cyangwe bakohererezanya ubutumwa, byaba mu nyandiko, kuri telefone, cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, n’ahandi abantu berekana urukundo rwabo.
Nubwo abantu benshi bawizihiza nk’uw’abakundana, hari abawufata nk’umunsi wo kugaragaza urukundo rusange (nko mushuti, umuryango, cyangwa abaturanyi).
Hari ibihugu bimwe byizihiza uyu munsi nk’uw’ubucuti. Mu Burayi & Amerika: Ni umunsi ukomeye, aho ubucuruzi bw’indabo n’impano buzamuka cyane.
Mu Buyapani: Abakobwa nibo batanga impano (shokora), nyuma y’ukwezi abagabo nabo bakaza gusubiza.
Mu bihugu bimwe by’Abarabu: Hari aho uyu munsi utemewe ku mugaragaro kubera impamvu z’imyemerere.
Ariko kandi bamwe mu bantu bafata uyu munsi nk’umunsi w’ubucuruzi gusa. Hari abatawizihiza kubera imyemerere yabo. Abataragira abakunzi ntibawizihiza uko bikwiye, nubwo hari abahimba uburyo bwo kwishimisha n’inshuti.
Umunsi nk’uyu kandi urangwa no gutanga indabo no gusohokana umukunzi kubera impamvu nyinshi:
1.Indabo ni ikimenyetso cy’urukundo – Amaroza atukura ni ikimenyetso cy’amarangamutima akomeye. Gutanga indabo bishimangira ko wita ku muntu ukunda.
2. Gusohokana umukunzi bikomeza umubano – Iyo musohokanye, mwungurana ibitekerezo, mukagirana ibihe byiza bidafite imihangayiko y’imirimo ya buri munsi.
3. Bihesha ibyishimo – Iyo umuntu ahawe impano, yumva akunzwe kandi yubahwa. Bizamura ibyishimo n’urukundo hagati y’abakundana.
4. Ni uburyo bwo kwereka umukunzi ko umutekereza – Bifasha umuntu kwerekana ko afata umwanya wo gutekereza ku munezero w’undi.
5.
Bishimangira umuco wo guha no kwerekana urukundo – Umunsi wa Saint Valentin ni
umwihariko wo kwerekana urukundo mu buryo bugaragara.
RUTI JOEL YUNAMIYE BURAVAN, ANARIRIMBA INDIRIMBO ZA MEDDY NA KING JAMES
ALYN SANO YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE UBWO YARIRIMBAGA MURI IKI GITARAMO
">ALYN SANO YAVUZE KU RUKUNDO RWE NA DAVIS D BAHERUTSE GUKORANA
">KIDUM YAVUZE KO NTA KIBAZO AFITANYE N'IGIHUGU CYE CY'U BURUNDI
">KIDUM YONGEYE GUSHIMANGIRA IBIGWI MU MUZIKI AMAZEMO IMYAKA 41
">
Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo "Amore Valentine's Gala"
AMAFOTOl Jean Nshimiyimana &Karenzi Rene-- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO