RFL
Kigali

Ni iki gituma Hip Hop yo mu Rwanda isyigingira aho gukura?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2018 9:35
3


Uruganda rw’umuziki mu Rwanda rugenda rwaguka, impano nshya zivuka. Hip Hop yaje ari injyana yihariye cyane ndetse ntiyahita yakirwa neza kuko yafatwaga nk’iy’ibirara ariko uko iminsi yagiye ishira, ubutumwa buyirimo bwinjiye mu mitima y’abanyarwanda nk’urushinge. Ariko se amaherezo ni ayahe? Hip Hop iragana he?



Uku gufata Hip Hop nk’injyana y’ibirara si umwihariko wo mu Rwanda gusa kuko iyo usomye cyane amateka ya hip hop ndetse na ba kizigenza bayo ku isi, usanga benshi baragiye bavugwaho cyane imyitwarire y’ibirara, ndetse bamwe bakanabyiyemerera (gangsters). Abanyarwanda rero, nabo hip hop ije ntiyahise ijyanisha n’imitekerereze yabo ndetse n’umuco.

N’ubwo Hip Hop nta wahamya neza igihe abanyarwanda batangiriye kuyiririmba, MC Mahoni Boni afatwa na benshi nk’uwabyukije urukundo rwa Hip Hop mu banyarwanda ndetse n’urundi rubyiruko rwiyumvagamo impano yo kuririmba iyi njyana. Amashami yahise ashibuka muri icyo gihe azwi cyane ni nka Riderman, Tuff Gangz, Diplomate, Oda Paccy. Nyuma hagenda hazaho n’abandi buhoro buhoro. Mu myaka ya za 2008 kuzamura, Hip Hop yagiye izamuka cyane ku buryo bugaragara. Nta wakwibagirwa inshuro Radiyo zakinaga indirimbo nka ‘Kubaka izina’, ‘Mu gihirahiro’,  ‘Kwicuma’ ‘Umunsi w’imperuka’,  ‘Rutenderi’, ‘Ese Nzapfa’ ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Ibyo ubona’, ‘Umucakara w’ibihe’, 'Umwana w’i muhanda’ n’izindi nyinshi cyane.

Ni iki cyatumye hip hop yafatwaga nk’injyana y’ibirara itangira gukundwa na benshi?

Hip hop yaje kuva ku rwego rwo kwitwa injyana y’ibirara ahubwo iba ijwi rivugira rubanda rugufi. Ababashije gutega amatwi ijambo ku rindi mu ndirimbo zasohokaga muri cyo gihe cya za 2008, batangiye kubona hip hop nk’umuyoboro w’impanuro cyane cyane zireba urubyiruko, abiyandarika cyangwa bishora mu zindi ngeso cyangwa se kuvuga ubuzima bukakaye rubanda rugufi babamo. Ibi byatumye benshi batangira gukunda abahanzi ba hip hop bakabemera nk’abantu bazi kuririmba ibintu bifite aho bihuriye n’ubuzima rusange bw’abanyarwanda, aho kuririmba ‘urukundo’ kimwe nk’abandi bose.

Related image

Tough Gangs ni itsinda ryabiciye biracika muri hip hop mu Rwanda ariko ubu intege zabo zaratatanye

Uko hip hop yarushagaho kunguka abafana, niko hagiye havuka abahanzi bashya. Abahanzi baririmba iyi njyana bagiye bazamuka ku rwego rwiza yaba mu kwiteza imbere mu mibereho, mu kumenyekana ndetse n’ibindi. Primus Guma Guma Superstar niryo rushwanwa rikomeye kurusha ayandi mu gihugu, Riderman niwe muririmbyi wa Hip Hop waryegukanye bwa mbere, ni muri 2013 ku nshuro yayo ya 3. Ibi byaje no guhira Jay Polly mu mwaka wakurikiyeho nawe yegukana iri rushanwa. Abakunda hip hop bishimiye cyane iyi ntambwe kuko byari bikunze no kugarukwaho ko hip hop idahabwa umwanya ufatika mu ruhando rw'izindi njyana mu Rwanda.

Amazi ntakiri ya yandi…

N’ubwo muri rusange umuziki nyarwanda wari wifashe neza mu minsi yatambutse kurusha ubu, nta wabura kuvuga ko hip hop kuri ubu yasubiye inyuma cyane. Ugereranyije umuvuduko indirimbo za hip hop zo mu myaka nka 9 ishize zabaga zifite yaba ku maradiyo, mu buryo abantu bitabira kuzitunga no kuzivugaho, ukareba n’ubu, usanga hip hop isa nk’iyahwekereye.

N’iyo wumvise ibiganiro bitandukanye, ibyo abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaruka ku kuba hip hop ‘yari iyo mu minsi yatambutse’. Nyamara benshi muri abo bahanzi bayizamuye bakayishyira ku gasongero, baracyaririmba ndetse benshi iyo babajijwe bavuga ko bagikomeje kurwana urugamba rwo kuririmba hip hop abanyarwanda bakeneye.

Bwa butumwa bwatumye hip hop ikundwa bwagiye nka nyomberi

Nk’uko twabigarutseho haruguru, ubutumwa bwanyuzwaga muri hip hop bwakururaga amatwi ya benshi, bwasaga nk’ubusizi bw’ubwenge buje mu isura y’indirimbo. Za hip hop zavugaga abana bo ku muhanda, zivuga amagorwa y’ubukene n’ibindi bitandukanye byakoraga ku mutima, kuri ubu bisa nk’aho byakendereye. Ubuhanga n’imbaraga byabaga byashyizwe mu kwandika izo ndirimbo zakundwaga cyane kuri ubu umuntu yavuga ko byagiye, bigatuma n’ubwo abahanzi ntaho bagiye, indirimbo bakora ubu zidashobora kurya isataburenge izo bakoze mbere, akaba ari nazo bakigenderaho no mu bitaramo kuko izo bakora ubu nta n’uzimenya.

Abaraperi bo mu Rwanda bagenda bisibira amayira aho banyuze

Umuryango nyarwanda wishimira cyane kumva ko umuntu ufite impano runaka, cyane cyane abahanzi, abasha no kubaho ubuzima bw’icyitegererezo. Iyo urangaye gato, bituma abantu bagenda bagira indi sura itari nziza y’uwo uri we. Abaraperi rero ni bamwe mu bakunze kugwa muri uyu mutego wo gucishwamo ijisho mu buryo butandukanye.

Image result for RIDERMAN INYARWANDA AIRTEL

Riderman ni umwe mu bazamutse mu bihe byiza bya hip hop yo mu Rwanda

Mu bijyanye n’akazi, abaraperi ni bo ba mbere bazwiho kutubahiriza gahunda n’amasezerano bya hato na hato. Ibi bituma bafatwa nk’abadashobotse, bagatakarizwa icyizere ku bagakwiye kuba abafatanyabikorwa babo. Ibiyobyabwenge nabyo biri mu bigarukwaho cyane ku baraperi. Uku gukoresha ibiyobyabwenge ni byo n’ubundi bituma bashobora gukora ibintu bibasuzuguza muri rubanda rwiganjemo n’abafana babo. Ibi byose bigarura ya sura yari yaratangiye gusibangana y’uko hip hop ari injyana y’abantu b’ibirara n’abanywi b’ibiyobyabwenge.

Abahanzi bashya bazana amatwara y’ihangana

N’ubwo hip hop tuvuga ko yasyigingiye, nyamara indirimbo nshya kandi za hip hop zirasohoka umusubirizo. Imyumvire yo guhangana bamwe mu bahanzi bashya bazana mu ndirimbo zabo ihita ibashyira ku munzani utari ngombwa, bigatuma gutera imbere kwabo bigorana. Ukumva umuhanzi abantu bataranamenya izina rye aje arapa ati ‘runaka yishe injyana’, ubwo aravuga umuraperi wamaze kubaka izina no kugira icyo agaragaza mu ruhando rwa muzika.

Uku guhangana n’abantu kandi mu by’ukuri bafite aho bageze, ahantu baririmbye n’aho batumiwe kuri uwo muhanzi mushya kuharirimba bikaba bikiri mu nzozi, bisyigingiza impano nshya z’abaraperi. Ibyo guhangana mu ndirimbo n’ubundi bizwi muri hip hop ariko ugiye ureba indirimbo zitandukanye z’abantu bahangana n’abandi, usanga atari iz’abatangizi ahubwo ari iz’abantu bamaze kugira ahantu bagera ku buryo umwe yivuga ibigwi undi nawe akivuga, ubwo ni ko baba bamaze no kugira abafana benshi bigatuma ba bafana nabo batangira gupima ibyo umwe arusha undi bityo bityo izo ndirimbo zikanakundwa. Mu kwinjira rero, benshi bibeshya kuri iyi ngingo. Ntiwajya kwigereranya n’umuhanzi uzwi mu tugari twose two mu gihugu wowe utaranamenyekana byibura mu kagari utuyemo.

Ufite ukundi abibona ashobora kubidusangiza mu mwanya w'ibitekerezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Raymond6 years ago
    Kubwange mbona hip-hop iri kwicwa nabayikora, ukibona bataramenya aho umuziki ugezweho (business music industry) iri kwerekeza...kandi ikindi ururimi baririmbamo ntago rubemerera kwamamara nomumahanga kdi ikindi ntago abanyarwanda arabo kumva indirimbi zirimo ibitutsi
  • Glory Snap David6 years ago
    Impamvu music industry yo mu Rwanda itazigera yaguka nuko abenshi mubahanzi biyemera bakumva ko barenz kd ntaho bageze hakaze. Niba aba star bumva ko gkorana numu underground uruguseba bgatuma babyanga bakana bagora kdi harimo aba underground benshi barusha aba star impano nkaba Racine, Extra, snapdragon, Toxic, the maverix,... Ni gute abastar biyemera kdi ataribo bakaze cyane?? Buriya Bulldog niwe musaza kuko afasha aba underground benshi, ndetse igitangaj nuko abiyita abastar bo mu Rwanda abenshi popularity yabo itanarenga u Rwanda U Rwanda niho nabonye ubustar busigaye buva muri promo zaba sobanuzi ba film kuko harabamenyekanye nka Mukadaff na Generous 44 babikesha abasobanuzi bitewe nuko abastar ntacyo bafasha abatazwi. Njye ntamustar wo mu Rwanda mbona unakaze muri hiphop ninayo yayo hakaze aba underground barapa muri trap abastar bababaye kuko baje kera bashatse babireka kuko twaranabarambiwe Kuki batigira kubindi bihugu cg ngo bashake ama featuring za uganda, Tanzania, Nigeria nahandi?? Nibwabwiyemezi gusa bazabirek kbsa na Guma guma bajye bashyiramo abastar 5 naba underground 5 murebe abakaze arabahe kbsa!
  • Sajou5 years ago
    Hip hop yasubiye inyuma cyane pe kuko nabayuririmbaga nano wagirango sinzi icyo babaye urebye nka tuff yo wagirango kwandika byarabihishe bakuze nkisabune bamwe barazimye ntibakibaho abandi nukwitaka gusa nta message bandika ,nuririmbye wagirango arikuririmba izo guhimbaza imana !!!!harya jay Polly aracyabaho!!!!!!!!!!muzabwir tuff gang konumvise NGO yarasubiranye ???byagenze gute?????





Inyarwanda BACKGROUND