Umuhanzikazi Umuratwa Priscilla,benshi bamenye mu ndirimbo Mbababira ubu akaba abarizwa muri leta z’unze ubuwe z’Amerika,ngo yatunguwe cyane nubwitabire bw’amashusho y’indirimbo ye yambere.
Mu kiganiro uyu mukobwa uri gukomereza amashuri ye muri Amerika i California yabwiye inyarwanda.com ko mu byukuri urukundo abanyarwanda bamweretse rudasanzwe kuko akora amashusho y’indirimbo Icyo mbarusha atari aziko azakundwa kugeza kuri uru rwego.
Princess Priscillah
Yagize ati”Ni igitangaza kubona video imaze igihe gito gutya imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi ijana,ibi byanyeretse ko ngomba gukora cyane akaba ariyo mpamvu ngiye kubaha indirimbo shya kandi nkazajya nzibahana n’amashusho yazo.Ibi bizatuma umwenda bahora banshinja ko ntabaha ibihangano byinshi nywishyura”.
Ngo agiye kuvamo umwenda yari arimo abafana be
Priscilla ubu akaba ari gukora indirimo shya yitwa Nka Paradizo akaba yizeza abakunzi be n’umuziki muri rusange ko bazayikunda akaba azayisohora muri uku kwezi kwa kane.
REBA INDIRIMBO ICYO MBARUSHA IMAZE KUREBWA N'ABARENGA IBIHUMBI 100
TANGA IGITECYEREZO