RFL
Kigali

N Felix wamamaye mu ndirimbo ‘Kivamvari’ n’umufasha we Malaika bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2018 11:54
1


Ku i tariki 19 Kanama 2017 wari umunsi w’amateka n’ibyishimo kuri N Felix umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kivamvari’, wari umunsi yasezeraniyeho n’uwo bari bamaze igihe bakundana Malayika Claudette. Amakuru mashya ahari ni uko bamaze kwibaruka imfura yabo.



Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga uyu muryango wungutse imfura yabo mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 aba bakaba bibarutse umwana w’umukobwa aho babyariye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya.

N Felix cyangwa Nsabigaba Felix nkuko amazina ye yose ameze yinjiye mu muziki ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yakoreye indirimbo ye yatumye yamamara iyi akaba yarayise ‘Kivamvari’ iyi ikaba yaranamwitiriwe igihe yigaga ndetse arinda arangiza bakimwita Kivamvari.

N FelixN.Felix na Malaika Claudette 

Nsabigaba Felix kuri ubu ukora muri BRALIRWA, akaba yaramaze kurushingana na Malayika Claudette, umukobwa uhagarariye Kaminuza ya Ines Ruhengeri muri Miss Inter University 2012 akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma kabone nubwo nta kamba iryo ari ryo ryose yegukanye, uyu mukobwa ariko nibwo yari akirangiza kwiga amashuri ye muri Ines Ruhengeri aho yarangije muri 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wiz felix4 years ago
    bazabyare bahereke . may God bless you . kandi amahoro nimigisha bizabe munzu yanyu all de tyme





Inyarwanda BACKGROUND