RFL
Kigali

MUSANZE: Umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 yahigiye guca mukurogo mu gihugu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/01/2018 18:14
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2017 mu mujyi wa Musanze habereye irushanwa ryo kujonjora umukobwa uzahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Abakobwa batandatu ni bo batambutse, icyakora umwe muri aba bakobwa yatangaje ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yaca burundu mukorogo mu gihugu.



Ishimwe Belly Stecy ni we wahize uyu muhigo wo guca mukorogo. Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze gutangaza ko ku bwe asanga uburanga bw’umwimerere bw’umuntu ari bwo aha agaciro, abagize akanama nkemurampaka bahita bamubaza icyo yakora kugira ngo ubwiza butari umwimerere bucike maze uyu mukobwa atangaza ko aramutse atowe nka Nyampinga w'u Rwanda yarwanya amavuta ya mukorogo, ati”Naca mukorogo kuko yangiza uruhu rw’umuntu”.

Miss Rwanda 2018Iyi nkumi iri mu bahise babona Pass yo guhagararira Intara y'Amajyaruguru

Nyuma yuko avuye imbere y’akanama nkemurampaka, Ishimwe Belly Stecy mu kiganiro na Inyarwanda.com yabajijwe uburyo asanga yazabasha kurwanya mukorogo atangaza ko azaharanira gukangurira urubyiruko kutayakoresha cyane ko ngo aya mavuta yangiza uruhu agatuma n’umuntu atakaza uburanga karemano Imana yamwihereye.

REBA AMASHUSHO UBWO UYU MUKOBWA YATANGAZAGA KO AZACA MUKOROGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GAGA6 years ago
    Uyu mu dada Ibyo avuga n'ukuri rwose Mokorogo s'ikintu, Hari abayisiga ugasanga ku matwi no ku nkokora n'ibikara ahandi ugasanga aratukura , nanjye impitishijemo Umugore mwiza kuri njye nahitamo Naturally African Lady , utaritukuje . Naturally Beauty .
  • Nshimiyimana janvier6 years ago
    Nibyo mukorogo azayice rwose





Inyarwanda BACKGROUND