Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2017 mu mujyi wa Musanze habereye irushanwa ryo kujonjora umukobwa uzahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Abakobwa batandatu ni bo batambutse, icyakora umwe muri aba bakobwa yatangaje ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yaca burundu mukorogo mu gihugu.
Ishimwe Belly Stecy ni we wahize uyu muhigo wo guca mukorogo. Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze gutangaza ko ku bwe asanga uburanga bw’umwimerere bw’umuntu ari bwo aha agaciro, abagize akanama nkemurampaka bahita bamubaza icyo yakora kugira ngo ubwiza butari umwimerere bucike maze uyu mukobwa atangaza ko aramutse atowe nka Nyampinga w'u Rwanda yarwanya amavuta ya mukorogo, ati”Naca mukorogo kuko yangiza uruhu rw’umuntu”.
Iyi nkumi iri mu bahise babona Pass yo guhagararira Intara y'Amajyaruguru
Nyuma yuko avuye imbere y’akanama nkemurampaka, Ishimwe Belly Stecy mu kiganiro na Inyarwanda.com yabajijwe uburyo asanga yazabasha kurwanya mukorogo atangaza ko azaharanira gukangurira urubyiruko kutayakoresha cyane ko ngo aya mavuta yangiza uruhu agatuma n’umuntu atakaza uburanga karemano Imana yamwihereye.
REBA AMASHUSHO UBWO UYU MUKOBWA YATANGAZAGA KO AZACA MUKOROGO
TANGA IGITECYEREZO