Egide Mbabazi, umukunzi wa Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, yagaragaje urukundo akunda uyu Nyampinga w’u Rwanda, anerekana ko yishimiye iterambere amaze kugeraho akiri muto, ibi bikaba bibaye nko gushimangira ko urukundo rwabo rwashinze imizi nk’uko na Aurore yigeze kubigaragaza.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2016, Miss Mutesi Kayibanda Aurore yagize isabukuru y’imyaka 24 y’amavuko, aha uyu mukunzi we Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ariho yahereye amugaragariza ko amukunda bihebuje, ndetse ko amwifuriza byinshi byiza mu buzima bwe bwose.
Isabukuru nziza kuri uyu mwamikazi w’uburanga Aurore Mutesi Kayibanda, biratangaje uburyo ugenda ugera kuri byinshi ukuri muto, mu by’ukuri ni iby’icyitegererezo... Ntakindi nakwifuriza kitari ibyishimo, no kugira byinshi bituma uhora umwenyura... Akira urukundo rwinshi... Ndagukunda cyane... Ngwino – Egide
Ubu butumwa Egide Mbabazi yanyujije ku rubuga rwa Instagram, bwari buherekejwe n’amashusho agaragaza ibihe byiza bitandukanye akomeje kugirana n’uyu mukunzi we, dore ko n’ubwo Miss Mutesi Aurore yiga muri Turikiya, ari kenshi bagaragaza ko bamara igihe bari kumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Egide Mbabazi asanzwe aba.
Miss Mutesi Kayibanda Aurore wavutse mu 1992, yujuje imyaka 24 y'amavuko
Ubutumwa nk’ubu bugaragaza ko urukundo rwa Egide na Miss Aurore rwashinze imizi, bwaherukaga mu mwaka ushize ubwo Egide nawe yari yagize isabukuru y’amavuko, Miss Aurore agakora mu nganzo akavuga imyato urwo amukunda.
Uranyumva iyo nashobewe, unsubizamo imbaraga iyo mbabaye. Unteramo akanyabugabo iyo nagize gushidikanya, ukampoza iyo nahuye n’ibintsinda. Ngushimiye urukundo rwawe ruhebuje... Kuva turi kumwe, numvise mu by’ukuri igisobanuro cy’ijambo GUKUNDA. Uri uw’igikundiro, ufite urukundo rutaryarya kandi unyuzuza ibyishimo. Nagashatse amagambo ahambaye n’udusigo turyoshye byo kukubwira ariko nta kindi mfite kitari aya magambo yoroheje yo kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko... Ndagukunda uyu munsi kurusha uko byahoze ejo - Miss Aurore
Miss Aurore na Egide bagaragara kenshi bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo
Mutesi Kayibanda Aurore, yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 ndetse muri uwo mwaka anambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wagaragaje ko ari intyoza mu muco nyarwanda kurusha abandi, aza no kwambara andi makamba atandukanye mu mwaka wa 2013, arimo irya Miss Fespam yakuye i Brazzaville ndetse anaba Miss Supranational Rwanda 2013.
TANGA IGITECYEREZO