Mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cy’imideli, RIFAW, Bebe Cool yitwaye neza ndetse agaragaza ubuhanga yari yitezweho n’abari baje kureba icyo gitaramo. Si ubuhanga gusa kuko yakoze n’agashya , abyinana n’umukobwa imbyino zitamenyerewe kubyinirwa mu ruhame mu Rwanda.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo’Kasepeki’, Bebe Cool yasanganiwe n’umukobwa bigaragara ko bashobora kuba bari bapanze uko bari bubyinane. Imbyino babyinnye twakwita ibikojeje isoni zatumye bamwe mu bakobwa n’abagore bari aho bipfuka mu maso.
Iyi mibyinire yatunguye abatari bake
Uyu mukobwa bivugwa ko ari umunyarwandakazi yatangaje benshi
Babyinanaga nk'abakoranye imyitozo
Nubwo uyu mukobwa wabyinanaga na Bebe Cool yagaragaje imibyinire ihabanye n’umuco nyarwanda, bamwe mubari aho bemeje ko bamuzi muri Kigali ko ndese yaba ari umunyarwandakazi. Tubibutse ko igitaramo cyo gusoza Rwanda International Fashion World 2015 cyateguwe na Teta Sandra cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena 2015. Bebe Cool afatanyije na Christopher , Active ndetse Riderman nibo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo cyanerekaniwemo imideli inyuranye.
Reba hano mu mashusho imbyino zidasanzwe za Bebe Cool n’umukobwa utaramenyekanye amazina
Reba hano amashusho y’uko Bebe Cool yataramiye abanyarwanda muri RIFAW 2015.
TANGA IGITECYEREZO