RFL
Kigali

Mu kiganiro n’abanyamakuru Clapton yatangaje tumwe mu dushya tw’igitaramo cye ‘Kibonke Le Pere Noel’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/12/2017 17:44
0


Mu gihe hasigaye amasaha make gusa ngo igitaramo cyateguwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yatangaje bimwe mu bizagaragara mu gitaramo cye ‘Kibonke Le Pere Noel’ kizamara iminsi igera kuri ine guhera ejo tariki 22 Ukuboza 2017.



Umwe mu bari gufatanya na Clapton mu itegurwa ry’iki gitaramo, Carine Ishimwe yasobanuye ko iki gikorwa cyagenewe abana. Yagize ati: “Ntabwo turi bubabwire ibintu byinshi cyane kuko ibyinshi nabyita nka surprise, gusa iki gikorwa cyagenewe abana. Nk’uko mubizi Noheli ni umunsi mukuru wagenewe abana. Dufite ibintu byinshi bitandukanye, dufite umunyarwenya wacu…Ibyabaye umwaka ushize byari byiza cyane tugira abantu benshi ahantu haba hatoya. Ni yo mpamvu twimutse tuza ahantu hagari aho abana bazakina bakishima…”

Kibonke

Carine umwe mu bategura iki gitaramo na Mutesi nyir'iki kigo igitaramo kizaberamo bemeza ko abana bazishima

Mutesi, nyir’ikigo iki gitaramo kizaberamo nawe yemera ko ibi birori bizafasha abana kugaragaza impano zabo kuko ahamya ko abana baba bafite impano nyinshi. Clapton nawe yavuze bimwe mu byo abana bazabona kuva ku itariki 22 Ukuboza 2017 kugeza ku itariki 25 Ukuboza 2017 mu gitaramo cye yise Kibonke Le Pere Noel, yagize ati:

Ntabwo ibintu byose bizaba ari Surprise kuko already iyi Show yigeze kubaho hari ibyo twakoze kandi bamwe bazi. Uyu mwaka wo hari ibyo twongereye muri event ariko icy’ingenzi muri rusange ni umunezero w’abana tuzaba tugamije kwerekana hariya. Ikintu nzaba nitayeho cyane hariya ni umwana, twateguye umukino w’abana twe nk’aba Acteur uzigisha abana ku ivuka rya Yesu, uzaba usekeje kandi urimo n’ubutumwa…Nzahereza abana impano, abana bato bazagaragaza impano zabo, hazabaho kwifotozanya n’abantu bakunda ku buntu nta mafaranga,…Umwana ni we nzaba nitayeho; nzamuhoza, nzamujyana kwihagarika…nzatanga ibyishimo ku mwana wese yumveko ari kumwe na Kibonke kuko ari umunsi we…

Kibonke

Clapton we ngo ikimushishikaje ni ukuzaha abana ibyishimo birambuye

Ibi bitaramo byikurikiranya bizabera ku Kicukiro ahitwa Mutesi Kid Park, bizatangira ejo kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 kugeza kuwa Mbere tariki 25 Ukuboza 2017. Clapton Kibonke yatangaje ko umunsi nyamukuru azataramira abana ari tariki 24/12/2017 ni nabwo azakorera abana ibyo yabateguriye. Kwinjira muri ibi bitaramo kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma, bizaba ari amafaranga ibihumbi 5000 ku mwana umwe, umubyeyi cyangwa undi muntu umuherekeje akazinjira ku buntu ndetse yanageramo akagabanyirizwa ibiciro kuri serivise zitandukanye azahabwa.

Kibonke

Kibonke Le Pere Noel  izagaragaramo udushya twinshi

Kibonke

Assia, Njuga na Double ni bamwe mu bazafatanya na Clapton muri ibi bitaramo

Kibonke

Abitabiriye ibiganiro n'abanyamakuru ngo bahagarariye benshi mu bakinnyi ba cinema nyarwanda bazitabira iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND