RFL
Kigali

People's Choice Awards 2018: Nick Minaj yashimiye Imana yihenura kuri Kim Kardashian amwibutsa imiterere ye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/11/2018 15:20
1


People’s Choice Awards ni ibihembo bimaze kubaka izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ibyamamare byakoze ibikorwa by’ubudahigwa birimo byibukwa bikabishimirwa.



Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, ibi bihembo by’amahitamo ya rubanda nyamwinshi byatanzwe ku nshuro yabyo ya 44, bikaba byarabereye mu gace ka Barker Hangar, umujyi Santa Monica, aha ni muri Leta ya California.

Umuraperikaze wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nick Minaj ukunzwe n’abatari bacye yabaye umuhanzikazi wahize abandi ndetse n’ibindi byamamare birimo Kim Kardashian watsinze nk’ufite Reality Show ya mbere, Khloe wabaye icyamamare cyukuri, Victoria Beckham akaba uwambara neza kurusha abandi. Uyu muraperikazi watsindiye kuba umuhanzikazi uhiga abandi kandi ni umwe mu baririmbye mu buryo bw’imbonankubone (live) muri ibi birori.

Nick Minaj yishimiye igihembo yahawe

Uyu mukobwa wakoze Album igakundwa cyane ariyo ‘Queen’, akimara kwakira igihembo cy’uko yabaye umuhanzikazi w’umwaka yashimiye Imana cyane, ashimira abafana be ndetse n’abamutoye bose aho yageze ku rubyiniro akagira ati:

Murahoooo mumeze mute muri iri joro? (Abantu barasakuza cyane, arishimiwe). Ndavuzeee, mumeze mute mute uyu munsi? (Basakuje nanone) Rero sinibuka neza ibyo nagombaga kuvuga ariko ndashimira cyane ikipe ishinzwe inyungu zanjye bahora bashaka ibyiza byanjye, abaproducer, abo twakoranye indirimbo… ndetse n’abafana banjye muranezeza cyane. Sinibaza uko ubuzima bwanjye mutaburimo bwari kuba bumeze. Ndabakunda cyane…

Uyu mukobwa uhora uvugwaho ku miterere idasanzwe, yishongoye kuri mugenzi we Kim Kardashian amwereka imiterere ye amwibutsa ko idasanzwe aho yabimwerekeye mu ikanzu nziza yari yambaye aho yavuze kuri Reality Show y’uyu mugore. Nick Minaj ujya ushotorana mu buryo butaziguye yagize ati “Iki gihembo ndashaka kugitura ikibuno kiri mu ikanzu ya Kim Kardashian muri iri joro nk’iki mfite hano…Kim yaje yambaye neza cyane sinari kuva hano ntamuvuzeho rwose!”  

Nick Minaj yavuze ko atuye igikombe cye Kim Kardashian kuko agaragara neza mu ikanzu yambaye


Abandi bari bahatanye na Nick Minaj barimo abahanzi bakomeye nka Ariana Grande, Taylor Swift, Cardi B banaherutse guhangana cyane ndetse na Camila Cabello. Uyu mugore yasusurukije abantu cyane mu buryo bwa Live asoza ashimira cyane Donatella Versace ku bwo kumwambika ndetse anaha ikaze bagenzi be Michael B. Jordan wari ugiye kumukurikira ku rubyiniro.

Nick Minaj ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori

 

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Hahhh bose ni ama plastic surgery bakoze ariko niki minaj we yari ateye neza mbere kurusha karidashians kure rwose erega nicky ni umwirabura naho aba bazungu ba kardashians bo rwose bari amapasi nyuma biyezaho ibibuno n amatako bashyiraho amabere ya ama fake,bashyiraho iminwa fake bashyiraho cheekbone fake bashyirishaho amenyo fake mbese 90%by uko bari ni plastic surgeries zigendera,byose ni fake.





Inyarwanda BACKGROUND