RFL
Kigali

Mu gitaramo 'ITURO' ubuhamya bwa Rasta wavuze ko yari 'umumarine' i Nyabugogo bwakoze ku mitima ya benshi

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:6/03/2017 18:40
0


Ituro worship concert ni igitaramo cyateguwe n’umucuranzi uzwi ku izina rya Dekilo mu ntego yo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye.



Ni igitaramo cyabereye Kicukiro kuri New Life Bible Church kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 guhera saa kumi za nimugoroba,kikaba cyari cyitabiriwe n’abahanzi bakunzwe nka Aime Uwimana,Patient Bizimana,Christian Irimbere,Brian Blessed,Arthur Nkusi ndetse na David Ngamije wahoze uzwi ku izina rya Rasta. Ubuhamya bwa David Ngamije wahoze uzwi ku izina rya Rasta bwakoze ku mitima ya benshi nyuma yo kubabwira ukuntu yari umujura ruharwa, ariko nyuma akaza kwakira agakiza. Izina abamarine ryitwa abajura ba Nyabugogo rikaba ryaravuye ku buryo biba abantu ibintu binyuranye, bakiruha bakarigitira mu gishanga cya Nyabugogo, akaba ari aho bahereye biyita abamarine. Uyu musore yagize ati:

Mvuka i Nyamirambo,mama yapfuye mfite imyaka itatu nsigarana na mama wacu nawe apfa mfite imyaka ine,nahise nimuka njya kuba Nyabugogo mu buzima bwabo twita mayibobo ntunzwe no kwiba,ubwo buzima nabukuriyemo kugeza ubwo ninjiye mu mutwe w’abajura ruharwa bitwaga abamarine(marines)bahigwaga na Leta,nyuma haciyeho igihe kitari gito abo twabanaga muri uwo mutwe bararashwe barapfa turokoka turi babiri ubwo mpita nimura iseta njya gukomereza akazi ko kwiba Kicukiro.

Yakomeje avuga uburyo yahuye na Dekilo, yagize ati; "Maze kuba ruharwa ni bwo nahuye na Dekilo aramfata n’abandi atangira kudukodeshereza inzu yo kubamo anadufasha mu buryo bw’imibereho atwereka inzira nziza yo gukurikira iby’ijuru bamwe birabananira basubira mu buzima bwo kwiba ubu abenshi bari Iwawa ababishoboye ubu tumeze neza nkanjye navuye ku rwego rwo gufashwa ubu mfite abo mfasha,nditunze ndi umukanishi kandi ubu mfite n’ababyeyi b’abanyamerika.Rero nkaba mpagaze hano nshimira Dekilo kandi umuntu wese ufite ituro aritange abikuye ku mutima kuko ibikorwa rikora biragaragarira amaso."

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dekilo yashimiye abantu bose bifatanyije na we mu gitaramo cye ashimira n'abantu bose bemeye kumushyigikira mu gikorwa yatangiye cyo gufasha abana bo ku muhanda n'abandi bose batishoboye aho yifuza ko abo bana bajya bitabwaho bagashyirwa mu ishuri ry'umuziki, ubuzima bwabo bugahinduka.Kuri ubu Dekilo yabwiye Inyarwanda.com ko hari abantu banyuranye bamaze kumwemerera kumufasha muri iki gikorwa yatangije. Nyuma yo gusoza igitaramo cye ahagana isaa mbiri z'ijoro, Dekilo yahise ajya Serena Hotel gushyigikira Billy Irakoze ndetse ajya no mu gitaramo cya The Voice cy'abahanzikazi 10 bo muri Gospel.

ituro

ituro

David Ngamije wahoze mu bamarine atanga ubuhamya

ituro

David Ngamije yavugaga afite umusemurira mu rurimi rw'icyongereza

ituro concert

Brian Blessed ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo

ituro concert

ituro concert

Abantu bari bagiye mu mwuka

ituro concert

Aime Uwimana aririmba mu gitaramo Ituro

ituro concert

Aime Uwimana yashimishije abantu mu ndirimbo zitandukanye

ituro concert

Abantu bari bagiye mu mwuka ubwo Aime Uwimana yaririmbaga

ituro concert

Patient Bizimana aririmba

ituro concert

ituro concert

Abantu bose bahagurutse barahagarara ubwo Patient yaririmbaga

ituro concert

Arthur Nkusi na Dekilo nabo bari mu banyuzwe n'umuziki wa Patient

ituro concert

ituro concert

Kavutse Olivier hamwe n'umugore we Amanda Fung

ituro concert

Mu ijambo rya Dekilo yashimiye abitabiriye anavuga ku mushinga we wo gufasha abana batishoboye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND