RFL
Kigali

Mr Kagame yakoranye indirimbo na Alyn Sano bavuga ukuri ku byamamare byazimye-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:31/08/2018 13:05
2


Umuhanzi utajya uripfana mu ndirimbo ze kuko avuga ukuri kw’ibiriho yongeye gukora indirimbo idatandukanye n’izo asanzwe akora mu kuri atanga ahubwo ifite umwihariko kuko ifite abo igarukaho by’umwihariko.



Ni Mr Kagame washyize hanze indirimbo ye yise ‘Agaseke’. Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi nyarwanda uri gukundwa n’abatari bake muri iyi minsi, Alyn Sano. Iyi ndirimbo ivuga benshi mu byamamare byamenyekanye mu minsi yashize baba abahanzi ndetse n’abanyamakuru ariko ubu bakaba batacyumvikana mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda.

Ubwo Mr Kagame yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubwiye ko icyamuteye gukora iyi ndirimbo ari intekerezo yagize ku bantu yafanaga. Yagize n’icyoavuga ku bishobora guterwa n’iyi ndirimo bizwi nka beef agira ati “Natekereje abo nafanaga baburiwe irengyero bimpa inspiration. Nta beef bizateza kuko navugaga ibiriho ubwo n’uwashaka kubizana namureka kuko njye sinjya nshwana.”

Mr Kagame

Mr Kagame ashimangira ko indirimbo ye ari ukuri kuzuye

Muri iyi ndirimbo avugamo abamufashije gukora indirimbo ya mbere uko yinjiye mu muziki ndetse akavuga bamwe mu banyamakuru bajyaga basunika abahanzi bamwe bakigizayo abandi, avuga kwica ugakiza kwa MC Monday na Lick Lick ariko ubu bakaba baribagiranye bibutswe kuko abavuze. Avuga kuri Neg G na Young Junior dore ko yanabafanaga cyane ariko ubu nta kintu gifatika bafite cyo kumwemeza. Avuga kandi ko hari abahanzi nka K8 Kavuyo bari bazi kurapa neza mu njyana rwose ariko batazi kwandika n’ibindi birimo bamwe mu bahanzi bamwemeje akemera na n’ubwo barimo Riderman.

Mr Kagame

Indirimbo ya ya Mr Kagame na Alyn Sano ni 'Agaseke'

Inyikirizo iririmbwa na Alyn Sano avuga ko ayo ari amabanga abitswe mu mutima we abifata nk’agaseke abitsemo imineke azajya atanga umwe umwe atayitangira rimwe igahararukwa. Mr Kagame tumubajije impamvu yahisemo gukorana na Sano yasubije mu buryo bwumvikanisha ko ari umunyempano udasanzwe agira ati “Impamvu nakoranye na Alyn Sano, kari yana ni ka Whitney Houston kigendera rwose.”

Alyn Sano ni Whitney Houston wigendera kuri Mr Kagame

Naho ibijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo yo, yayishyiranye hanze na Lyrics Video (Amagambo y’uko indirimbo iririmbwa) amashusho yayo azajya hanze nyuma y’aya Sinjya Ndipfana ya Mr Kagame na Social Mula.

Kanda Hano wumve ‘Agaseke’ ya Mr Kagame na Alyn Sano avugamo bamwe mu byamamare byazimye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kk5 years ago
    ubuse avuze iki ?? babuze ibyo baririmba kweli !!!!nimbi rwose
  • NITWA HATANGIMANA TURIMBARI 5 years ago
    MURAKAZANEZA MUMUZIKANYARWANDA,INZOZIZANYU,IMANA IZABAFASHE,MUZIGEREHO MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND