RFL
Kigali

Mpogazi Vanessa witabiriye Miss Rwanda inshuro 3 yahawe akazi muri kompanyi itegura iri rushanwa- IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2017 12:21
0


Mpogazi Vanessa ni umukobwa wabashije kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda inshuro zigera kuri eshatu. Uyu munyamideri ukomeye mu Rwanda kuri ubu yatangiye imirimo mishya cyane ko yahawe akazi muri kompanyi ifite isoko ryo gutegura Miss Rwanda izwi ku izina rya Rwanda Inspiration Back up.



Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko yahawe akazi k’igihe kirekire n’iyi kompanyi aho bazajya bafatanya mu mirimo yo gutegura Miss Rwanda we akaba azaba ashinzwe itangazamakuru muri iri rushanwa ryo gutora Miss Rwanda 2018. Vanessa Mpogazi nubwo yitabiriye iri rushanwa imyaka itatu yose ntabwo yigeze ahirwa no kuryegukana cyane ko atigeze abasha gutsinda ngo abe Nyampinga w’u Rwanda, icyakora muri 2016, yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda.

mpogazi

Mpogazi Vanessa ubu akaba ari umukozi wa Rwanda Inspiration Back Up

Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration BackUp aganira n’itangazamakuru yatangaje ko ari iby’agaciro kuba abakobwa banyuze muri iri rushanwa nabo bari guhabwa amahirwe yo kujya mu baritegura. Ibi bisa nibyo Mpogazi yabwiye Inyarwanda.com ko kuba azaba ari mu bategura iri rushanwa bizaha amahirwe abana b’abakobwa bitabira iri rushanwa bazaba bafite uwo babaza nawe wanyuze mu nzira nk'iyabo.

REBA HANO IKIGANIRO MPOGAZI VANESSA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND