RFL
Kigali

Miss Sharifa Umuhoza yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2018 14:44
1


Umuhoza Sharifah ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, uyu mukobwa ni we wari ushyigikiwe bikomeye igihe batoraga umukobwa ugomba kuba Nyampinga w’u Rwanda byatumye aba icyamamare mu itangazamakuru. Magingo Sharifa yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga.



Uyu mukobwa wabaye Miss Popular muri Miss Rwanda 2016 akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda yemereye aya makuru Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi twagiranye, aho yagize ati”Ni byo bateye ivi ariko umusore sinahita mutangaza muzamumenya mu minsi iri imbere…” Umuhoza Sharifa yatangarije Inyarwanda.com ko ubukwe bwabo buri mu minsi iri imbere.

sharifaMiss Sharifa Umuhoza yambitswe impeta

Ibirori byo kwambika impeta Miss Umuhoza Sharifah byabareye muri Hotel Glazia nkuko nawe yabyemereye Inyarwanda.com, icyakora yirinda kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru cyane ko ahamya ko mu minsi iri imbere ari bwo aya makuru azajya hanze.

miss Shariffamiss ShariffaMiss Sharifa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana6 years ago
    yambitswe impeta na thierry nyiri house of cake na HOUSE OF COFFE BAMARANYE IGIHE BAKUNDANA AMAKURU MUYABAYE PLAISIR NIWE WABAFOTOYE





Inyarwanda BACKGROUND