Umuhoza Sharifah ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, uyu mukobwa ni we wari ushyigikiwe bikomeye igihe batoraga umukobwa ugomba kuba Nyampinga w’u Rwanda byatumye aba icyamamare mu itangazamakuru. Magingo Sharifa yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga.
Uyu mukobwa wabaye Miss Popular muri Miss Rwanda 2016 akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda yemereye aya makuru Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi twagiranye, aho yagize ati”Ni byo bateye ivi ariko umusore sinahita mutangaza muzamumenya mu minsi iri imbere…” Umuhoza Sharifa yatangarije Inyarwanda.com ko ubukwe bwabo buri mu minsi iri imbere.
Miss Sharifa Umuhoza yambitswe impeta
Ibirori byo kwambika impeta Miss Umuhoza Sharifah byabareye muri Hotel Glazia nkuko nawe yabyemereye Inyarwanda.com, icyakora yirinda kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru cyane ko ahamya ko mu minsi iri imbere ari bwo aya makuru azajya hanze.
Miss Sharifa
TANGA IGITECYEREZO