RFL
Kigali

Miss Shanitah burya afana Active ku buryo yiteguye kujya aho bazajya hose akabashyigikira muri Guma Guma

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/05/2018 13:58
5


Mu buzima busanzwe usanga buri muntu afite icyo akunda. Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Miss Umunyana Shanitah, Igisonga cya 1 cya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka wa 2018 yadutangarije bimwe mu byo akunda mu buzima bwe. Aha ni naho yadutangarije ko ari umufana w'itsinda Active.



Uretse kureba filime za Action, gusoma ibitabo no kumva indirimbo, ubwo twaganiraga na Miss Shanitah Umunyana twamubajije niba ajya akunda gusohoka atubwira ko atabikunda n’iyo yagenda ubwo yajyana n’abavandimwe be cyangwa bakaba bajyanye n’ababyeyi kuko yanga cyane kuba yataha atinze. 

Miss Shanitah twamubajije umuhanzi akunda mu Rwanda adutangariza ko akunda cyane itsinda rya Active rigizwe n’abahungu batatu ari bo Tizzo, Derek na Olvis. Yagize ati “Njye nkunda cyane itsinda rya Active kuva ku ndirimbo zabo za kera za Uri Mwiza, Lift n’izindi kugeza ku yo baherutse gushyira hanze yitwa Ubaruta. Natangiye kubafana kuva kera njya mfata umwanya nkumva indirimbo zabo.” Yakomeje atubwira ko aba basore batazi ko ari umufaba wabo ukomeye kuko atajya avugana nabo, gusa yizeye ko bizabageraho kuko yadutumye. 

Shanitaha afana cyane itsinda rya Active kuva kera 

Nk’uko mubizi mu Rwanda irushanwa rikomeye kandi rikunzwe cyane kuko ryegereza abanyarwanda abahanzi bakunda rya Primus Guma Guma Super Star muri uyu uyu mwaka rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8 aho abahanzi 10 bari guhatanira igihembo cyaryo. Nk’uko bamwe mu byamamare bitandukanye bakunze kugaragaza abo bashyigikiye bitewe n’amahirwe babaha yo kwegukana irushanwa.

Miss Shanitah we nta wundi muhanzi ari inyuma utari itsinda afana rya Active kuko riri muri iryo rushanwa. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubajije icyo yiteguye gukora mu gushyigikira iryo tsinda, asubiza agira ati “Ahantu hose bazajya muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8, mbishoboye nzajya njyayo kubashyigikira kuko ni itsinda mfana.”

Itsinda rya Active Shanitah afana yiteguye no kurishyigikira muri Guma Guma

Nk’uko yadutumye, twamutumikiye tubwira abasore bagize iri tsinda ko Miss Shanitah ari umwe mu bafana babo kandi yiteguye kuzabashyigikira mu buryo bwose bushoboka birabanezeza nabo batubwira kumushimira cyane kuko batari babizi ko abafana ndetse batari banaziranye nawe bigeye kure uretse Tizzo uziranye na Shanitah. Bagize bati "Shanitah mumutubwirire ngo Merci cyane kandi akomeze kuryoherwa n'umuziki wacu n'ibindi byiza biracyaza kandi kugira umufana nka we ni iby'agaciro kuri twe."

Active

Mu itsinda rya Active uziranye na Shanitah ni Tizzo gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina5 years ago
    Wapi shanitah bamwishyuye ngo abamamaze. Ninka rwarutabura nawe .........yaramwishyuye
  • 5 years ago
    Aramaze
  • 5 years ago
    nafane da simubujije muzumva mu minsi mike ake nabo bahungu.akaba yiyongereye ku mubare wa bandi ba miss
  • Bite5 years ago
    Baraje baguterinda ubonyibyo wikururira kandi bakunda abamiss kubi mbéga imbogazizanye, uzabaze promotion z' abamiss zakubanjirije zacyuyigihe icyobazikoze. Komperuka urumurokore da? Ahubwo bishop rugagi niyongere agusengere ashizehumwete cyane
  • Eric5 years ago
    Mbega umwana ugiye kuba ikirara , bariya basore bakunda udukobwa duto duto reba bazamutumire muri geto nibwo azamenya abahanzi bo mu rwanda





Inyarwanda BACKGROUND