RFL
Kigali

Miss Shanel n'umugabo we Guillaume bibarutse imfura yabo banayigenera amazina bahuriyeho bombi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/09/2015 20:54
2


Nirere Shanel wamamaye muri muzika nyarwanda nka Miss Shanel, we n’umugabo we Guillaume Favier bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo, uyu akaba ari umwana w’umukobwa bamaze no kugenera amazina akubiyemo ay’ababyeyi bombi, dore ko yitwa Sana Eliane Favier Nirere.



Nk’uko byatangajwe na Guillaume Favier; umugabo wa Miss Shanel abinyujije ku rubuga rwa facebook, uyu mwana w’ukukobwa yavutse ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 31, umwana n’umubyeyi bombi bakaba bameze neza barimo kuruhuka.

shanel

Tariki 2 Kanama 2014 nibwo Miss Shanel yasezeranye akanambikana impeta n’umufaransa Guillaume Favier, ubu bakaba bamaze igihe kirenga gato umwaka umwe babana nk’umugore n’umugabo. Nyuma yo gusezeranira mu Bufaransa, Miss Shanel n’umugabo we baje mu Rwanda banakora imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 25 Ukwakira 2014, mbere y’uko basubira mu Bufaransa ari naho bibera.

Miss Shanel n'umugabo we Guillaume ubwo bazaga mu Rwanda mu mihango yo gusaba no gukwa

Miss Shanel n'umugabo we Guillaume ubwo bazaga mu Rwanda mu mihango yo gusaba no gukwa

Mu gihe cy’amezi icyenda Miss Shanel yari amaze atwite iyi mfura ye, we n’umugabo we bagiye bagaragaza kenshi ko batewe ishema n’uyu mwana wabo, ibyishimo bikaba byarushijeho kuganza mu muryango wabo nyuma y’uko Imana ibahaye uyu mwana wabo bari bategereje.

shanel

shanel

Miss Shanel yari amaze igihe atewe ubwuzu n'uyu mwana w'umukobwa yari atwite

Miss Shanel yari amaze igihe atewe ubwuzu n'uyu mwana w'umukobwa yari atwite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Congraturations!!!! musubireyo ntamahwaaaa
  • josely8 years ago
    byiz uzonse uheke mubyeyi





Inyarwanda BACKGROUND