Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigeze ahakomeye, aha uwavuga ibi ntiyaba abeshye cyane ko rigeze aho abakobwa bakeneye amajwi ya buri wese kugira ngo babashe gukomeza kuko bageze mu cyiciro cyo gushakisha abakobwa makumyabiri bazajya mu mwiherero. Icyiciro cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara cyasorejwe i Kigali.
Ubwo bashakaga abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali hiyamamarije umukobwa witwa Umuhoza Karen, uyu ubwo yageraga imbere y’akanama nkemurampaka yatangiye kwivuga maze mu ijwi rye avuga igisekuruza cye. Ubwo yatondekanyaga igisekuruza akomokaho uyu mukobwa yagarukiye ku Mwami w’u Rwanda YUHI III Mazimpaka. Yahise abazwa n’abagize akanama nkemurampaka umumaro wo kwivuga gutya.
Umuhoza Karen
Iki kibazo Umuhoza Koren yagisubije avuga ko ibi byafasha umuntu mu gihe yaba ari kumwe n'abandi bashobora kuba bahuje igisekuru ariko bakaba batari baziranye bityo bikaba byatuma abantu bamenyana. Yongeye kubazwa niba yaba azi abandi bami biswe ba Yuhi maze uyu mukobwa wabonaga ko yabyiteguye ahita abatondekanya.
Karen yatomboye nimero azakoresha muri iri rushanwa
Nyuma yo kubazwa ibyo bibazo byose ndetse n’ibindi by’iri rushanwa Umuhoza Karen yatsindiye gukomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali, aha akaba yanatomboye umubare ari gukoresha muri iri rushanwa ari wo 32. Ubu uyu mukobwa kumutora ni ukwandika ijambo Miss ahandikirwa ubutumwa bugufi ugasiga akanya ukandikamo uyu mubare uranga uyu mukobwa uhatanira ikamba ukohereza kuri 7333.
REBA HANO UKO UYU MUKOBWA YATANGAJE KO AKOMOKA KU MWAMI YUHI III MAZIMPAKA
TANGA IGITECYEREZO