RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: I Kigali hiyamamarije umukobwa ufite igisekuruza ku Mwami Yuhi III Mazimpaka-AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2018 9:04
2


Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigeze ahakomeye, aha uwavuga ibi ntiyaba abeshye cyane ko rigeze aho abakobwa bakeneye amajwi ya buri wese kugira ngo babashe gukomeza kuko bageze mu cyiciro cyo gushakisha abakobwa makumyabiri bazajya mu mwiherero. Icyiciro cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara cyasorejwe i Kigali.



Ubwo bashakaga abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali hiyamamarije umukobwa witwa Umuhoza Karen, uyu ubwo yageraga imbere y’akanama nkemurampaka yatangiye kwivuga maze mu ijwi rye avuga igisekuruza cye. Ubwo yatondekanyaga igisekuruza akomokaho uyu mukobwa yagarukiye ku Mwami w’u Rwanda YUHI III Mazimpaka. Yahise abazwa n’abagize akanama nkemurampaka umumaro wo kwivuga gutya.

Miss Rwanda 2018Umuhoza Karen

Iki kibazo Umuhoza Koren yagisubije avuga ko ibi byafasha umuntu mu gihe yaba ari kumwe n'abandi bashobora kuba bahuje igisekuru ariko bakaba batari baziranye bityo bikaba byatuma abantu bamenyana. Yongeye kubazwa niba yaba azi abandi bami biswe ba Yuhi maze uyu mukobwa wabonaga ko yabyiteguye ahita abatondekanya.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Karen yatomboye nimero azakoresha muri iri rushanwa

Nyuma yo kubazwa ibyo bibazo byose ndetse n’ibindi by’iri rushanwa Umuhoza Karen yatsindiye gukomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali, aha akaba yanatomboye umubare ari gukoresha muri iri rushanwa ari wo 32. Ubu uyu mukobwa kumutora ni ukwandika ijambo Miss ahandikirwa ubutumwa bugufi ugasiga akanya ukandikamo uyu mubare uranga uyu mukobwa uhatanira ikamba ukohereza kuri 7333.

REBA HANO UKO UYU MUKOBWA YATANGAJE KO AKOMOKA KU MWAMI YUHI III MAZIMPAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutagengwa6 years ago
    Amaherezo tuzisanga twese koko tuva inda imwe, ni uko natwe tutabona aho dutangariza amasano ngo duhuze imiryango. Miss Rwanda yahindutse ibyapa by' ibisekuru by' abakobwa b' abanyarwanda.
  • 6 years ago
    hahahhhahahhahahahahhahahahahaha abamiss bose ureste aurore na Grace abandi bose nabo mubami hahhhahahaha ariko mana umuntu arabesha akabesha kumugaragaro hari uwavuze ko Gicanda abyara nyina hahahaahahha yewe yewe





Inyarwanda BACKGROUND