RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Uwankunda Belinda usanzwe umurika imideri arangamiye kumurika impano ziri mu bana bato

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/02/2018 12:28
1


Uwankunda Belinda ni umukobwa w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50 akaba umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 kuri ubu bari mu mwiherero i Nyamata bazavamo hatorwa Miss Rwanda 2018.



Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda mbere yo kujya mu mwiherero, Uwankunda Belinda umwe mu mpanga ebyiri zitabiriye iri rushanwa, gusa akaba ari we ukomeza dore ko mugenzi we Umutoni Belise atabashije gukomeza, yadutangarije ko aramutse abaye Miss Rwanda 2018 yateza imbere kwikorera bivuye mu mpano, hano akaba yakwibanda cyane ku mpano ziri mu bana bato, agafasha abo bana kubyaza umusaruro impano zabo bikaba akazi. Uwankunda Belinda yagize ati:

Mbonye amahirwe yo kuba Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, nateza imbere cyangwa gushyigikira kwikorera bivuye mu mpano, nahera ku bana bato baba bumva ko bafite impano ariko bakumva ko nta kintu yabagezaho, nabashishikariza ko iyo mpano bayibyaza umusaruro bikaba akazi kabo ka buri munsi. Impano nzibandaho hari ukuririmba, kubyina, ubukorikori busanzwe, gukina umupira,..Nzibanda cyane mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.

Uwankunda Belinda arashaka kuzamura impano ziri mu bana

Uwankunda Belinda uvuga ko muri Miss Rwanda 2018 nta mukobwa n'umwe umuteye ubwoba mu bo bahanganye, yakomeje avuga ko naba Miss Rwanda azajya akoresha irushanwa mu bigo by'amashuru, hanyuma abana asanganye impano akabafasha kuzibyaza umusaruro. Twamubajije uko azagera kuri uwo muhigo we, adutangariza ko abana azajya asangana impano azajya abahuza n'umuntu wabafasha mu mpano yabo kugira ngo amwigiriho anamuhe impanuro.

Belinda yatanze urugero ku bana bafite impano mu kuririmba, avuga ko azabashakira abahanzi bakomeye cyangwa se studio ikomeye ku buryo byatera ba bana imbaraga no kurushaho gukunda cyane impano bafite. Yunzemo ko hari abaterankunga yamaze kubona bazamufasha muri uwo mushinga we. Yagize ati: 

Abana bafite impano nzajya mbasanga mu bigo by'amashuri bigamo, ku buryo twakora n'irushanwa, tukagira n'ikintu tugenera abitwaye neza. Kugeza ubu ngubu mfite abazantera inkunga banyemereye ko babafasha mu mpano zabo, bakabaganiriza bakabakundisha ya mpano yabo,...bizafasha benshi mu bana bitinyaga ndetse bakumva ko impano zabo zidashobora kubatunga. Ubushobozi aho buzaturuka, nzasaba ubufatanye na Minisiteri y'Umuco na Sports, Minisiteri y'Urubyiruko n'izindi nzego za Leta. Nifuza ko abana bafite impano nabafasha bakagera ku rwego rwo hejuru, nkajya mbahuza n'uwo bafatiraho icyitegererezo bakagera ku rwego rwe bakaba banarengaho.

Uwankunda Belinda ni umwe mu bakobwa bahatana muri Miss Rwanda 2018

Uwankunda Belinda wiga mu mwaka wa 3 wa kaminuza muri Mount Kenya University mu bijyanye na International Business yadutangarije ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ari inzozi yakuranye. Muri uyu mwaka wa 2018 ngo ni bwo yumvise akwiriye kwitabira iri rushanwa. Iturufu yitwaje ngo ni ukuba yujuje ibisabwa byose muri iri rushanwa ni ukuvuga uburanga, umuco n'ubwenge.

Gutora uyu mukobwa Uwankunda Belinda ukamuha amahirwe yo kuba Miss rwanda 2018 ni ukujya muri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika Miss ugasiga akanya ukandika 3 ukohereza kuri 7333.

Uwankunda Belinda atorerwa kuri nimero 3


Belinda

Belinda (ibumoso) hamwe n'impanga ye Belise (iburyo)

Miss Rwanda 2018: Impanga itarakomeje yarwaye urukumbuzi ijya gusura umuvandimwe mu mwiherero-AMAFOTO

Ubwo Belinda yari yasuwe n'impanga ye Belise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline6 years ago
    Bravo Belinda komerezaho tukiri inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND