RFL
Kigali

VIDEO: Incamake z’igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2017 10:09
1


Nk’uko byari biteganyijwe, ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa ufite ubwenge n’uburanga bihebuje uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, rwatangiriye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, aho abakobwa biyizeye bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo.



Kuva ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, abakobwa ba mbere bari batangiye kugera kuri Belvedere hotel aho igikorwa cyo guhitamo aba mbere bujuje ibisabwa cyabereye. Ibyangombwa by'ibanze nabyo nk'umunzani upima ibiro bafite n'ibipimo by'uburebure byari byateguwe, ababishinzwe batangira kugenzura imyirondoro y'abakobwa bahageze, nyuma hatoranywa abazahagararira iyi Ntara muri Miss Rwanda 2017.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UKO IKI GIKORWA CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habarurema Faustin5 years ago
    Abatanze Amanota Mu Irushanwa Rya Miss Rwanda 2019 Bkoresheje Amarangamutima Kuburyo Bugaragara Ubutaha Ntibagomba Gukora Kuko Ntibakoze Ibikwiriye Ahubwo Babikoze Uko Bashaka!!





Inyarwanda BACKGROUND