Kigali

Miss Kundwa Doriane yerekeje Muri Afrika y’Epfo mu marushanwa ya Miss Africa Continent

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/04/2016 20:25
15


Abakobwa 25 baturutse mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afrika barimo na Miss Kundwa Doriane uhagarariye u Rwanda, barabarizwa mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afrika y’Epfo aho bagiye guhatanira ikamba rya Nyampinga uhiga abandi ku mugabane wa Afrika(Miss Africa Continent).



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2016 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yafashe rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Johannesburg,  ndetse ngo yagezeyo neza nk’uko tubikesha Bruce Twagira umuhagarariye.

 

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane agaragara ku rupapuro rubanza rw'urubuga rw'iri rushanwa

Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kubaho, aho buri mwaka abakobwa bahiga abandi mu bwiza mu bihugu byabo bazajya bahura bakiyerekana, bakagaragaza umuco w’ibihugu byabo n’imishinga yabo, maze bakishakamo ugomba guhagararira umugabane wa Afrika.

Miss Rwanda

Miss Kundwa, yahagurutse i Kigali ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatandatu

Umwe mu bari gutegura iri rushanwa, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru African Independent, yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere abakobwa bakiri bato muri Africa, nabo bagaserukana umuco nyafurika, bakaba abavugizi b’uyu mugabane.

Ati “ Kuri uwo munsi tuzabona umukobwa wa mbere mu buranga n’ubuhanga, aho azaba yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Africa. Intego nyamukuru ni iyo gukora umushinga uhesha umwari w’umunyafurika kubasha kugera mu ruhando rw’amahanga kandi akarushaho kunoza imibereho ye.”

Miss Rwanda

Kundwa Doriane yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2015

Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa inshingano zo kuvugira uyu mugabane, agaragaza ibibazo by’ingutu biwuganirije, by’umwihariko Ubukene, icyorezo cya Sida, indwara ya Malaria n’ibindi, ndetse azagaragara muri gahunda y’ukwezi kwahariwe Afrika, n’umunsi nyafurika(Africa day) by'umwihariko wizihizwa buri mwaka.

Biteganijwe ko tariki ya 30 Mata 2016, aribwo hazaba ibirori bikomeye byo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, mu muhango uzabera ahitwa Gold Reef City Casino. Mbere y’uyu munsi, kuri ubu abakobwa bari mu myiteguro ihambaye, aho banagenda bakora ibiganiro bitandukanye ku maradio na shene za televiziyo zitandukanye muri iki gihugu n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ari nako bafatwa amashusho, ndetse banatemberezwa by’umwihariko mu gace ka Soweto.

Miss Kundwa

Miss Kundwa Doriane ngo yiteguye guhagararira neza u Rwanda

Iri rushanwa ririmo rirategurwa ku bufatanye n’andi marushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga arimo Miss World, Miss Universe na Miss Earth contests. Aha, ni naho Bruce Twagira ahera avuga ko kuba Miss Kundwa Doriane azagaragara muri iki gikorwa, bizeye ko bishobora kubaha amahirwe yo gutangira gutumirwa muri aya marushanwa.

Ibihugu bizwiho kugira abakobwa b'uburanga buhebuje kandi bamaze gutera imbere mu gutegura amarushanwa y'ubwiza muri Afrika birimo Namibia, Zambia, Ghana, Guinea, Cameroon, Malawi, Burundi, Rwanda, Ethiopia, na Zimbabwe ni bimwe mu bizaba bihatanira ku nshuro ya mbere iri kamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert8 years ago
    Woow Miss ubikwiye, Doriane nkeka ko uzabikora kd uzaserukana ishema pe Muri abo bakobwa muri kumwe bose nta numwe ugize icyo akurusha Ahubwo ww ufite byinshi ubarusha p Kuruhande rwange nge nkwifurije amahirwe masaa kd nimigisha iturutse ku mana nizeye ko tuzabahiga bose Kuko urashoboye ndabizi cyane p
  • bella8 years ago
    dori jtm bcp ngufatiye iryiburyo knd imana usenga izabikora
  • Rita8 years ago
    Good luck baby girl!
  • emuhawenimana8 years ago
    Miss Doriane tumwifutije insinzi
  • Bona8 years ago
    Nonese miss watowe ntago bimukwiye cg Doriane ntago aratanga ikamba? Haribintu burya biba ukibaza ababikora uko babigenza bikakuyobera...Nibyiza ahagarariye igihungu wenda tuvuge ko afite exposure ihagije ariko twemere nanone ko iyo watowe niwowe uba wujuje ibisabwa...Bigaragara ko harimo ukurimangatanya umuntu cg se akagambane cg ruswa nibindi...Miss 2016 yatowe bose babireba, bavuga ibyo azakora ariko ikigaragara, harimo ikintu sinzi Transparency aho ireba cg umuvunyi....
  • karangwa8 years ago
    Miss Kundwa, ndamukunda sana. Afite umuco, afite uburere aranakijijwe pe. I wish you success. Hagararira Urwakubyaye dear.
  • kiki8 years ago
    Good luck Dodo.
  • X8 years ago
    Wowe wiyise "Bona", Ese uwo miss wa 2016 uvuga abaye agiye cg atagiye wunguka iki nkawe kugiti cyawe cg Doriane we ugiye urabona atari umunyardakazi?Kaboshye ari nkuw'ikindi gihugu bajyanye kuduhagararira!!Bose ni abana b'Urwanda.Amahirwe yumuntu siyo yundi kandi.Buri wese namahirwe ye.Icyo wagakoze nukumuha courage kuko bose ibendera bazamura ni rimwe ryu"Rwanda".Courage Doriane!
  • eva8 years ago
    Akabazo k'amatsiko!ko atariwe Miss wacu agiyeyo nkande?mandant ye ntiyarangiye niba nibuka da?Ubu se ntariye umwanya w'undi mwana?Mudusobanurire neza
  • keza8 years ago
    kuki hatagiye uriho ubu uwo ko yarangije mandat ye?
  • kanyarwanda8 years ago
    Njye ndibaza ko aya marushanwa yateguwe muri 2015 n'ubwo abaye muri 2016. Bityo Doriane akaba ariwe wagombaga guhagararira u rwanda. Uriho ubungubu nawe akazajyayo muri 2017. Nkurikije uko mbibona doriane ni umukobwa mwiza ufite uburere bwiza gusa utuguru twe n'uturenge twe si byiza cyane. Défilé en maillot de bain ishobora kuzamugora.
  • 8 years ago
    niwe mwiza muri bose , niwe uri guhabwa amahirwe . tumutegereje no muri Miss universe. njye ndi tayali kumutora.
  • Bona8 years ago
    Ariko ubanza wowe wiyise X uri impumyi ubona ntabivuze ko ntakibazo ahagarire uRwanda...Ariko nanone ntibikuraho ko amafuti atavugwa...Ubwo President wa republika yareka kujya ahantu munama hanyuma ngo hagende uwacyuye igihe? Niba aruko utekereza usubire mwishuri wumve neza inshingano nubuyobozi uburyo bikorwamo, ariko ubwo wenda iwanyu nuko mwabikora sinakurenganya, muzakomeze inzira mwatangiye...Nongere mbisubiremo ntabwo mbitinya...Niba ari minister yabikoze cg urwego runaka rwigihugu cg rwigenga, urwo arirwo rwose, ntabwo bisobanutse ntanubwo ari ishema cg agaciro muha umuntu...There is no honor in that!!! Miss 2016 yaratowe, turabyemera, ariko nanone niba bitarabanyuze ugutorwa kwe, mwabisaba bigaseswa ababishinzwe bakubahiriza amategeko hakajyaho abandi...Ikibazo si Doriane, umwana mwiza, ntanyumve nabi, yarabikoze ndanabishima nivuye inyuma. Ikibazo nimyumvire yabantu nawe urimo...
  • Kazungu8 years ago
    Wowe Bona, Gabanya ishyari!!
  • Love-U-All8 years ago
    Narindimo gusoma comments mwagiye mutanga numva ko nabunganira nkagira icyo mbasubiza kukibazo bamwe bafite cyuko hashobora kuba hoherejwe Doriane mucyimbo cya Miss Mutesi Jolly. Bose nabacu kandi turabakunda,ariko mubusanzwe kwisi hose ntamuntu miss uhabwa inshingano zo kuba miss ahantu habiri mugihe kimwe.Miss Mutesi Jolly afite inshingano nyinshi cyane mugihugi cyacu nkuko yabyemeye kandi agomba kuzisohoza. Ntago rero ashobora kuba miss w' uRwanda ngo abe na miss w'africa. Murakoze ndacyeka nabashije gusubiza ikibazo cyanyu. Best Regards; Love.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND