Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 ni bwo hari hategerejwe ubukwe bwa Miss Jojo ndetse n’Umukunzi we Minani Salim, uyu muhango wabereye i Rugende aho Miss Jojo yambikanaga impeta y’urudasaza n’umukunzi we.
Ubu bukwe bwabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa iyi yabereye i Rugende Park, nyuma baza gusezerana no kwambikana impeta y’urudasaza hanyuma abatumiwe baboneraho kwakirwa n’uyu muryango mushya.
Miss Jojo yakoze ubukwe nyuma y’igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki. Ubu bukwe bwe kandi bwaje bukurikira imihango yo gusezerana mu mategeko yabaye kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 mu Murenge wa Nyarugenge.
REBA AMAFOTO:
Miss Jojo akigera ahabereye ubukweMiss Jojo n'umugabo weMiss Jojo asangira shampanye n'umukunzi weUmutsima bagombaga gukatanaSalim Minani yambika Miss Jojo impeta y'urudasazaBahita bagwanamo
Miss Jojo yambika impeta umutware we
Bakatanye umutsima ba gafotozi nabo...Urukundo nirwogere...
Nyuma yo gusangira bifuriza buri umwe wari aho kuryoherwa...
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO