Umukobwa wo muri Vietnam ni we wegukanye ikamba mu irushanwa rya Miss Earth 2017, Miss Umutoniwase Anastasie wari waserukiye u Rwanda ataha amara masa.
Miss Earth 2018 ni irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera muri Philippines. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 ni bwo habaye Final hatorwa umukobwa uhiga abandi mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa, birangira ryegukanywe na Phương Khanh Nguyễn wo muri Vietnam, yambikwa ikamba ryari rifitwe na Karen Ibasco wo muri Philippines wari Miss Earth 2017. Ni ibirori byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines.
Mu bihembo byose byatanzwe kuri Final y'iri rushanwa ry'uyu mwaka, Miss Umutoniwase Anastasie, ntabwo yabashije kugira igihembo na kimwe atsindira. Uyu mukobwa akaba yasezerewe ku ikubitiro ubwo hatorwaga abakobwa bagera kuri kimwe cya kabiri barimo;Philippines,Ghana,Colombia,Vietnam,Montenegro,Venezuela,Austria,Nepal - Best Eco Video Winner,Mexico - Eco-Media.
Bane begukanye amakamba mu birori byo kwambika ikamba Miss Earth 2018
Aba bakobwa bahawe umwanya wo gutombora ibibazo bagasubiza bityo hatoranywamo ababisubije neza bajya final aribo abakobwa bakomoka; Columbia, Mexico, Vietnam,Austria aba bakaba nabo bahawe umwanya wo gusubiza ikibazo babajijwe maze umukobwa wo muri Mexico ahabwa ikamba rya Miss Earth Fire 2018, mu gihe umunya Columbia yambitswe ikamba rya Miss Earth Water. hari hasigaye babiri aribo uwari uhagarariye Austria na Vietnam basabwe kwigira imbere maze umukobwa wo muri Vietnam atangazwa nkuwegukanye ikamba rya Miss Earth 2018.
Umukobwa wari uhagarariye Vietnam niwe wegukanye ikamba
Uyu mukobwa ntabwo yigeze agira amahirwe yo kwitabira amwe mu marushanwa abanza muri iri rushanwa arimo irushanwa ry'umwambaro uranga buri gihugu ndetse n'irushanwa ry'amakanzu maremare cyane ko uyu mukobwa yari akiri mu Rwanda mu minsi itanu yakererewe. ibi byamugabanyirije amahirwe yo kua yahatanira imwe mu midari itangwa muri iri rushanwa.
Miss Umutoniwase Anastasie yatashye amaramasa
TANGA IGITECYEREZO