RFL
Kigali

MISS EARTH 2018: Miss Anastasie wagiye akererewe iminsi 5 yatashye amara masa, ikamba ryegukanwa n'uwo muri Vietnam

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/11/2018 16:32
3


Umukobwa wo muri Vietnam ni we wegukanye ikamba mu irushanwa rya Miss Earth 2017, Miss Umutoniwase Anastasie wari waserukiye u Rwanda ataha amara masa.



Miss Earth 2018 ni irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera muri Philippines. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 ni bwo habaye Final hatorwa umukobwa uhiga abandi mu bakobwa bitabiriye  iri rushanwa, birangira ryegukanywe na Phương Khanh Nguyễn wo muri Vietnam, yambikwa ikamba ryari rifitwe na Karen Ibasco wo muri Philippines wari Miss Earth 2017. Ni ibirori byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines. 

Mu bihembo byose byatanzwe kuri Final y'iri rushanwa ry'uyu mwaka, Miss Umutoniwase Anastasie, ntabwo yabashije kugira igihembo na kimwe atsindira. Uyu mukobwa akaba yasezerewe ku ikubitiro ubwo hatorwaga abakobwa bagera kuri kimwe cya kabiri barimo;Philippines,Ghana,Colombia,Vietnam,Montenegro,Venezuela,Austria,Nepal - Best Eco Video Winner,Mexico - Eco-Media.

Miss Earth

Bane begukanye amakamba mu birori byo kwambika ikamba Miss Earth 2018

Aba bakobwa bahawe umwanya wo gutombora ibibazo bagasubiza bityo hatoranywamo ababisubije neza bajya final aribo abakobwa bakomoka; Columbia, Mexico, Vietnam,Austria aba bakaba nabo bahawe umwanya wo gusubiza ikibazo babajijwe maze umukobwa wo muri Mexico ahabwa ikamba rya Miss Earth Fire 2018, mu gihe umunya Columbia yambitswe ikamba rya Miss Earth Water. hari hasigaye babiri aribo uwari uhagarariye Austria na Vietnam basabwe kwigira imbere maze umukobwa wo muri Vietnam atangazwa nkuwegukanye ikamba rya Miss Earth 2018.

Miss Earth

Umukobwa wari uhagarariye Vietnam niwe wegukanye ikamba

Uyu mukobwa ntabwo yigeze agira amahirwe yo kwitabira amwe mu marushanwa abanza muri iri rushanwa arimo irushanwa ry'umwambaro uranga buri gihugu ndetse n'irushanwa ry'amakanzu maremare cyane ko uyu mukobwa yari akiri mu Rwanda mu minsi itanu yakererewe. ibi byamugabanyirije amahirwe yo kua yahatanira imwe mu midari itangwa muri iri rushanwa.

Miss Earth

Miss Earth

Miss Umutoniwase Anastasie yatashye amaramasa

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byishimo5 years ago
    Ayiweeeee ihangane nukuntu wiyambitse umwambaro wokogana. Ngo ugaragare,hahaaaaaaaa cyongwino wisangire uwo wise umugabo wawe
  • kaka5 years ago
    Iyo adakererwa se ho ubona murabo ba miss yaribukuremo uwuhe mwanya tubwizanije ukuri? Abo bana gutembera nibyo baba bakeneye kdi yarabikoze ibyo kurushanwa nizonkumi ziri muri kaminuza cg zazirangije ntabyo bashoboye mugihe tugitora abari muri S6
  • miss rnda5 years ago
    ntagihe umukobwa wacu azatsinda ahatana nabize za masters we na exetat yahano yaramunaniye ntibishoboka rwose habe na gato nakurikiranye miss France wumvise amashuri abakobwa baho baba bafite uhita ubona ko ntaho twanyura dutsinda ntanumwa uba adafite byibuze bachelor degree naho twe turohereza uwize high schools ngo najye guhatana nabo ntimukabarenganye uko yakora kose ntaho yaca





Inyarwanda BACKGROUND