RFL
Kigali

MISS EARTH 2018: Aba mbere batsindiye imidari, Anastasie uzahagararira u Rwanda we aracyari i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2018 9:52
0


Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 wari umunsi wa kane w'irushanwa rya Miss Earth 2018 riri kubera muri Philippines. Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa babonye imidari mu gihe umukobwa ugomba guhagararira u Rwanda we atarahaguruka i Kigali.



Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ubwo bari ku munsi wa kane w'iri rushanwa, abakobwa bari muri iri rushanwa bahataniraga imidari bamurika imyambaro iranga buri gihugu buri umwe ahagarariye. Buri mugabane wabashije kwegukana imidari mu buryo bukurikira;

AFURIKA:

Miss Earth

Gold - Sierra Leone
Silver - Zambia 
Bronze - Nigeria

UBURAYI BWO HAGATI:

Miss Earth

Gold - Spain
Silver - Portugal
Bronze - Italy

AMERIKA Y'AMAJYARUGURU N'IY'AMAJYEPFO:

Miss Earth

Gold - Mexico 
Silver - Panama 
Bronze - Guatemala

AMERIKA Y'AMAJYEPFO:

Miss Earth

Gold - Guyana
Silver - Ecuador
Bronze - Peru

ASIA NA OCENIE:

Miss Earth

Gold - Vietnam
Silver - Thailand
Bronze - Philippines

UBURAYI BW'IBURASIRAZUBA:

Miss Earth

Gold - Serbia 
Silver - Crimea
Bronze - Montenegro

Aba bose begukanye imidari ku munsi wa kane w'irushanwa. Ni nyuma y'aho abakobwa bose bari baramaze kwakirwa ndetse abazahatana bareretswe itangazamakuru rikorana na Miss Earth. Umunyarwandakazi Umutoniwase Anastasie ni we ugomba guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa, icyakora kugeza ku munsi wa Gatanu w'iri rushanwa ari wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 uyu mukobwa yari atarahaguruka mu mujyi wa Kigali.

Byitezwe ko agomba kuva mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ku i Saa kumi n'iminota makumyabiri (16:20') z'umugoroba, Ibi byatangajwe na Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Igisabo wateguye irushanwa ryatoranyijwemo Umutoniwase Anastasie nk'uzahagararira u Rwanda aho yabitangarije abanyamakuru bagomba guherekeza Miss Umutoniwase Anastasie ku kibuga cy'indege cyane ko bagomba kuhagera Saa Saba n'igice mbere y'uko yinjira mu kibuga cy'indege.

Miss Earth

Gahunda y'iri rushanwa ryose muri rusange

Bivuze ko usibye irushanwa ryo kwerekana umwambaro w'igihugu cye Umutoniwase Anastasie ahombye, agiye guhomba n'irindi rushanwa ryo kwiyerekana yambaye ikanzu ndende riri bube kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 Saa Moya z'umugoroba wo muri Philippines. Gukererwa, bitumye uyu munyarwandakazi ahomba amahirwe yo kwegukana imidari ibiri.

Uwase Hirwa Honorine wafashije Miss Anastasie kugenda yatangaje ko nta gihombo kirimo gukerererwa cyane ko hari ibyo yari akiri kwihuguramo bityo ngo ni amahirwe kuri bo kuko hari byinshi yihuguye. Yatangarije Umuseke ko mu by'ukuri Umutoniwase Anastasie ntacyo yahombye cyane ko ngo mu minsi ya mbere biba ari ukwakira abakobwa bahatana. Gusa ibi yatangaje bihabanye n'ukuri kuko hari abatangiye kwegukana imidari muri iri rushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND